Muhanga: Barasaba ubuyobozi gushyiraho uburyo buhamye bwo gushyingura imibiri ikomeza kuboneka

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (Ibuka) mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco yasabye inzego bireba ko bakwiye gushyiraho uburyo buhamye bwo gushyinguramo imibiri igenda iboneka umunsi ku munsi. Ni nyuma yuko ahasanzwe harateganijwe mu rwibutso rwa Kabgayi hamaze kurangira.

Ibi, Perezida wa Ibuka yabigarutseho mu muhango wo gutangiza icyumwe cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange, Akagali ka Musongati ahubatswe urwibutso rw’Abatutsi biciwe muri iki gice cya Mwaka.

Perezida wa Ibuka/Muhanga

Yagize ati” Mwarakoze cyane kudufasha kubona aho dushyingura abacu bishwe urupfu rubi. Gusa nubwo bimeze gutya, dufite ibibazo bidukomereye byo kubona aho gushyingura abacu. Turasaba ko hashyirwaho uburyo buhamye bwo gushyingura kuko inzibutso dufite bigaragara ko ahasigaye gushyingurwa ari hato kandi imibiri yo iracyaboneka, bityo hakwiye kwaguka hakaboneka umwanya mugari twashyinguramo abacu uko bakomeza kugenda baboneka ari nako dukomeza gusigasira aya mateka yacu n’abacu banyuzemo baharuhukiye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko batangiye ibiganiro na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda( Minubumwe) ku cyakorwa ngo urwibutso rwa Kabgayi rubashe kungererwa ubushobozi bityo imibiri iboneka igire aho ishyirwa kuko iyo urebye usanga ahagomba gushyingurwa haramaze kurangira.

Yagize ati” Nibyo twasubitse ibikorwa byo gushakisha imibiri i Kabgayi ariko twatangiye ibiganiro na Minubumwe ku cyakorwa ngo tubone ingengo y’Imari yakoreshwa mu gushaka imibiri kuko hariya i Kabgayi bivugwa ko hari hahungiye abatutsi basaga ibihumbi 50 kandi benshi muri bo barishwe mwanabonye ko duherutse gushyingura imibiri yabonetse mu kibanza cy’aharimo kubakwa inzu y’Abarwayi kandi hari n’indi iboneka hirya no hino. Twifuza ko n’urwibutso rwa Kabgayi rwagurwa kuko habonetse imibiri myinshi ntabwo twabona aho kuyishyingura, bityo rero twizeye ko bizahabwa umwanya mu gihe cya vuba”.

Mu isozwa ry’urugendo rw’Abadepite tariki ya 31 Werurwe 2022, Depite Mukayijore Suzana wari ukuriye iri tsinda yabwiye ubuyobozi bw’Akarere ko hari Politiki y’Igihugu y’uko buri karere kazasigarana urwibutso rumwe. Banavuga ko amasanduku ashyinguwemo imibiri y’Abatutsi mu rwibutso rwa Kabgayi ari magari cyane adatuma haboneka umwanya wo gushyinguramo indi mibiri bityo uru rwibutso rukwiye kwagurwa.

Iyi ntumwa ya rubanda, yongeyeho ko mu gihe uru rwibutso rwaba rwamaze kwagurwa byafasha mu kwimurirwamo imibiri iri mu nzibutso zindi zo mu karere, bityo abafite ababo bakajya bafata umwanya wo kuhaza bakibuka ababo muri Gahunda yo kugira urwibutso rumwe mu karere.

Kugeza ubu, Akarere ka Muhanga gafite inzibutso 3 zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 14 (14000); harimo urwibutso rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri 12107, Urwa Kiyumba ruruhukiyemo imibiri 734 naho urwibutso rwa Nyarusange rushyinguyemo imibiri 1677. Hari kandi i Nyabisindu kuri ADEPR hashyinguwe imibiri 121.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →