Muhanga: Basabye abadepite kubakorera ubuvugizi bakabona ikimoteri cyo kujugunyamo imyanda

Mu ruzinduko rw’iminsi 14 Intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda zatangiye gukorera mu karere ka Muhanga, ubuyobozi bw’Akarere bwasabye izi ntuma gukora ubuvugizi bwafasha mu kubona ikimoteri gishyirwamo imyanda. Izi ntumwa, zizasura bimwe mu bikorwaremezo byakozwe mu myaka itatu hagamijwe kureba ibikiri inyuma bikwiye kwitabwaho kurusha ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yasabye itsindwa ry’abadepite batatu bayobowe na Muhakwa Valens kuzabakorera ubuvugizi bakabona ikimoteri cyajugunywamo imyanda kuko izindi nzira zatekerejwe zo kubijyana i Nyanza no mu Ruhango basanze byarushaho gutwara amafaranga menshi.

Yagize ati” Tumaze imyaka myinshi nta kimoteri dufite, bityo bigatuma ibijyanye n’isuku n’isukura bitagenda neza. Ubusanzwe ibimoteri bicungwa n’ikigo gishinzwe isuku n’isukura (WASAC), ariko yatubwiye ko itakubaka ibimoteri muri buri karere. Uko mu bibona turi umujyi wegereye Kigali kandi ugenda waguka, turifuza ko mwadusabira tukabona aho kujugunya imyanda iva muri uyu mujyi. Twatekereje kujya tuyijyana mu kimoteri cy’akarere ka Ruhango n’aka Nyanza dusanga byasaba ubundi bushobozi bwiyongereye”.

Meya Kayitare, yongeyeho ko hari umushoramari babonye ukomoka mu gihugu cya Suede ariko agasaba ko akarere kabanza kakamuha ubutaka kandi akarere ntabwo gafite, bityo nabyo bikaba bikiri aho hagishakishwa icyakorwa.

Yagize ati” Nibyo twabonye umushoramari ukomoka muri Suede ushaka kubaka ikimoteri ariko agasaba ko twamuha ubutaka bwo kucyubakaho, ariko ntaburaboneka  ndetse turacyakomeza kureba icyakorwa hagamijwe gushaka umuti urambye”.

Depite Muhakwa Valens uyoboye iri tsinda, avuga ko baje kureba ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi, imihanda n’amashuri n’ibindi bitandukanye byegerezwa abaturage niba bihindura ubuzima bwabo ndetse n’imbogamizi zigaragara ku bikorwa biba byahawe abaturage.

Yagize ati” Tuje kureba niba ibikorwaremezo bihabwa abaturage birimo amazi, amashanyarazi, imihanda n’amashuri n’ibindi bitandukanye byagiye byegerezwa abaturage niba bihindura ubuzima bw’ababihawe ndetse n’ibibazo bigenda bigaragara no kureba ibyakozwe bikwiye guhabwa ingengo y’imari yo gukomeza kubibungabunga”.

Akomeza avuga ko bazakora ubuvugizi butandukanye kubo bireba ari nayo mpamvu baje kureba niba ibyakozwe bibungabunzwe ndetse hari ingengo y’Imari no kumenyesha za Minisiteri zibifite mu nshingano no kubasaba igihe cyo kubikora bihuse. Avuga ko ibimoteri byifuza ari ibishobora gutuma ikimoteri kibyaza umusaruro imyanda aho kuba ikibazo kubatuye aho biri.

Yagize ati” Uru rugendo dutangiye tugomba kurebera hamwe ibibazo bitandukanye bikeneye gukorerwa ubuvugizi tunareba ibyakozwe niba bibungabunzwe neza. Tuzanareba niba nyuma yo kubikora bihabwa ingengo y’imari yo kubibungabunga, ibigaragaza ko bishobora kwangirika tuvugane n’ababifite mu nshingano harimo ibigo ndetse na za Minisiteri no kubaha igihe cyo kubikora, ariko ikimoteri twifuza ni igituma imyanda ishyirwamo ibyazwa umusaruro aho kuba ikibazo kubagituriye”.

Akomeza ati“ Mwabonye ko ikigo gishinzwe ibidukikije (REMA) ndetse na Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) byashyizeho ingamba z’uko umuturage agira icyo abona giturutse muri ya myanda kandi ntabwo umujyi ukwiye kubura ibikorwa remezo bifatika  mu rwego rwo gusukura umujyi”.

Iri tsinda ry’abadepite, rizasura imirenge yose barebera hamwe ibibazo bitandukanye n’ibikorwa binyuranye biganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’umuturage. Uru rugendo barutangiriye mu murenge wa Cyeza kuri uyu wa 15 Werurwe 2022 rukazasozwa taliki ya 31 Werurwe 2022.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →