• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/26
Kamonyi: Barasaba gusobanurirwa uko ibikorwaremezo bitoranywa(Priorities) mu ngengo y’imari
30/06/26
Kamonyi-Mugina: Umuyobozi wa GS st Esidore aravugwaho gukubita umwarimu akamukomeretsa
30/06/26
Kamonyi-Ruyenzi Sporting Club: OLYMPIC FC yisubije Igikombe cyo Kwibuka Abasiporutifu
30/06/26
Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO

Muhanga: Gitifu waregwaga gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no gutera indwara idakira yarekuwe

Umwanditsi
November 17, 2021

Uwahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Ntezirembo Jean Claude, washinjwaga icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato akanamutera indwara idakira yagizwe umwere ku byaha 2 yari akurikiranweho, we hamwe na Niyomugabo Eric byavugwaga ko ari nawe wamupangiye, bose urukiko rw’ubujurire rwasabye ko bahita bafungurwa.

Ibyaha bombi uko ari babiri bari bakurikiranyweho birimo ibyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icy’ubwinjiracyaha mu kwanduza undi indwara idakira.

Ibi byaha bari bakurikiranyweho, bivugwa ko byakozwe tariki ya 9 Kamena 2019 ndetse aba bagabo bombi icyo gihe bahise batabwa muri yombi bafungirwa muri Gereza ya Muhanga nyuma yo guhamwa n’ibi byaha mu rubanza nomero RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019.

Nyuma yo kujurira kuko batari bishimiye imikirize y’urubanza, isomwa ryarwo ryabaye kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubujurire kuri aba bombi gifite ishingiro, ndetse rwemeza ko ikirego cy’ubujurire bwuririye ku bundi cyatanzwe na Cyuzuzo Angelique uvuga ko yasambanyijwe ku gahato nta shingiro gifite.

Uru rukiko, rweje ko uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga, Ntezirembo adahamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n’icy’ubwinjiracyaha mu kwanduza undi indwara idakira.

Urukiko, rwemeje kandi ko Niyomugabo Eric adahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Uru rukiko rwemeje ko imikirize y’urubanza RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019 n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ihindutse mu ngingo zayo zose Hemejwe ko Ntezirembo Jean Claude na Niyomugabo Eric bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho ndetse rutegeka ko bahita bafungurwa uru rubanza rukimara gusomwa.

Gusa mu ndishyi zari zasabwe muri uru rubanza, zingana na miliyoni 5 nazo zakuweho ahubwo urukiko rutegeka ko amafaranga y’amagarama y’urubanza aherera mu isanduku ya Leta.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5988 Posts

Politiki

4235 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1059 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

159 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga