Muhanga: Hari abafatirwaho ibyuma n’imihoro ku mihanda yazimyeho amatara

Hashize igihe kirekire Abaturage bakoresha imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Muhanga bataka, ari nako batabaza inzego z’ubuyobozi, aho bavuga ko bahura n’abajura babafatiraho ibyuma n’imihoro mu mihanda ifite amatara akunze gupfa kenshi agatuma aha hantu haba indiri y’ibisambo n’abagizi ba nabi. Basaba ko hagira igikorwa vuba.

Umutoni Solange, avuga ko igice kimwe cy’amatara ava i Nyabisindu ugana mu Meru, amatara yazimye ndetse ko ibisambo byitwikira amajoro n’umwijima uba uhari bagatega abaturage bakabacuza utwabo.

Yagize ati” Uyu muhanda uva i Nyabindu ugana mu Meru hari ibisambo byitwikira ijoro naho amatara ataka bakambura abavuye mu isoko nimugoroba, bakamburwa amafaranga n’ibyo bavuye guhaha”.

Migabe Theogene atuye muri uyu mujyi, avuga ko bitoroshye kuzinduka ugiye mu rugendo cyangwa mu kazi kuko usanga ibisambo byazindutse bishaka gucuza utwabo  abazindutse bagiye muri gahunda zabo.

Yagize ati” Mperutse kuzinduka nsanga barimo gukurubana umubyeyi bamwambura ishakoshi imbere y’aha ku karere. Naho amatara yarazimye, niba byaranze ko akorwa nibadusabe ubufasha tububahe kuko natwe dukeneye kwidegembya mu gihugu cyacu tudafite ibibazo by’umutekano”.

Muneza Parfait akorera mu Gakiriro ka Muhanga, avuga ko nabo bafite ubwoba ku mutekano wabo bitewe nuko utashye akererewe ho gato usanga bamwambura cyangwa yazinduka ugasanga yatezwe n’igico cy’ibisambo. Asaba ko amatara yakorwa kuko akunze gupfa.

Abandi baturage batabaza ni abaturiye umuhanda Kigali – Muhanga uvuye ku rugabano rw’Akarere ka Kamonyi na Muhanga, aho aya matara ataramara imyaka 2 ashyizweho yamaze kuzima kuva ku rugabano kugera ku mudugudu wa Kivumu, yose yamaze kuzima ndetse hari abavuga ko hagarutse aburira imodoka zitwara imizigo bakazipakurura ibyo zitwaye.

Benshi mu baturage, bavuga ko batazi impamvu amatara ashyirwa ku mihanda mishya ndetse n’iyari isanzwe akunda kuzima cyane kuyasana bigafata igihe kirekire. Bavuga ko ibi biha urwaho abambura abaturage; haba ahazwi nko mu Kibirigi, ku muhanda wiswe BK-Stade, Gahogo, Ruvumera, SP ku kabeza. Bakomoza kandi ku muhanda uca kuri Gemeca ujya ahitwa kuri Sinyora ndetse n’ibice bindi byavuzwe, abaturage basaba kurindirwa umutekano.

Umuyobozi w’Ishami rya Muhanga rishinzwe ingufu, Mukaseti Rosine yabwiye intyoza.com ko ikigo ayoboye gifite inshingano zo gusana amatara ari ku muhanda mukuru, ko kandi yavuye mu maboko ya rwiyemezamirimo bityo ahaba hari ikibazo bakaba babikora mu buryo bwihuse.

Yagize ati” Mu kigo cyacu dufite inshingano zo gusana amatara yo ku mihanda izwi nka (National Road) naho iyindi yo ntabwo itureba. Ikindi hari imihanda ducunga, ni iyo ba rwiyemezamirimo baba bararekuye yaragiye mu maboko y’akarere. Mu gihe itarekuwe rero ayo matara akorwa n’abakoze iyo mihanda, ariko ahari ikibazo kitureba turabikora vuba kugirango abahatuye barindirwe umutekano”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko bamaze kuvugana n’abasanzwe basana amatara igihe yapfuye kandi biteguye kuyasana nubwo hose batahagerera umunsi umwe. Ahamya ko mu gihe gito bari butangire kuyasana hagamijwe kurinda abaturage n’ibyabo ngo bidahutazwa n’aba bitwaza ikizama cy’aho amatara yapfuye. Ashimangira ko bagiye kureba impamvu aya matara akunda gupfa cyane ndetse iki kibazo gishakirwe igisubizo kirambye.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →