Muhanga: Hari abahitamo gutanga ruswa y’igitsina ngo babone akazi abandi bakarambemo

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bashoje amashuri yisumbuye na Kaminuza mu karere ka Muhanga, bavuga ko bigoye kubona akazi, ko n’aho kanonetse basabwa ruswa y’Igitsina. Ibivugwa n’uru rubyiruko ku gusabwa no gutanga iyi ruswa si umwihariko wabo kuko binagaragara muri basaza babo n’abagore bakuze. Bamwe bavuga ko bemera gutanga ibyo basabwa kubera ko nta mahitamo yandi bitewe n’imibereho y’ubuzima bugoye.

Munezero Delice, izina twahaye uwo twaganiriye kubera impamvu z’umutekano we, yavuze ko akimara kurangiza ishuri yagiye gusaba akazi ahantu( twirinze kuvuga), umugabo wagatangaga amusaba ko babanza kuryamana ndetse arabyemera, akazi arakabona, ariko ubwo umuyobozi yahindukaga hakaza umushya, akazi yarakabuze.

Yabwiye umunyamakuru wa intyoza ati” Maze gusoza amasomo yanjye nagiye gusaba akazi ahantu maze umugabo wagatangaga ariwe muyobozi ansaba ko twabanza kuryamana ndetse ndabyemera mpabwa n’akazi, ariko umuyobozi ahindutse, uje nawe ashaka kubikora mbona bitazavamo ndagasezera ndetse n’ubu umwe wa mbere aracyampamagara”.

Uwizera Elena nawe wahinduriwe izina, avuga ko yahawe akazi atatswe ruswa, ariko nyuma umukoresha we amusaba ko baryamana kugirango amuzamurire umushahara. Yarabyanze aza kwirukanwa azizwa ko yasibye kuza ku kazi. Yemeza ko benshi mu bakiri bato badashobora kubona akazi batatswe ruswa, kandi ko iyo wayitanze uba umugore w’umukoresha wawe kabone nubwo yaba afite undi mugore.

Yagize ati” Nahawe akazi ariko nyuma umukoresha wanjye ansaba ko twaryamana kugirango anyongerere umushahara ndabyanga, nyuma yaho nirukanwa nzizwa ko nasibye kandi numvaga ntameze neza. Rwose ruswa y’ishimishamubiri, abakiri bato ntabwo bashobora kubona akazi badatanze ruswa kandi uwo wahaye akomeza kukugira nk’umugore we kabone nubwo yaba afite undi mugore”.

Kamana Eric, izina ryahinduwe, avuga ko rimwe na rimwe ajya atwara umugore w’umukoresha we. Ahamya ko yamusabye ko bajya baryamana ko ndetse babikora. Yamubwiye ko umunsi yabyanze azabwira umugabo akamwirukana amuziza ko ashaka gusambanya umwana wabo bajya kuba mu kigero kimwe. Ahamya ko ahorana ubwoba.

Yagize ati” Ntwara imodoka kandi ngatwara umugore w’umukoresha wanjye, ariko yakunze kujya ambwira ko ankunda ndetse angusha mu gishuko kugirango atazanyirukana, ndabikora kuko yari yarambwiye ko ni ntamwumvira azabwira umugabo we akanyirukana cyangwa bakamfunga kuko ngo nashakaga kuzasambanya umwana wabo. Afite abana bajya kungana nanjye mbese n’ubu bintera ubwoba iyo ngiyeyo”.

Uwurukundo Stella, izina ritari irye, ni umugore watawe n’umugabo we babanaga. Avuga ko uwamusaba ruswa y’Igitsina ari bumuhe akazi yabikora kuko atari ubwa mbere yaba ayitanze. Agira ati“ Narayitanze kandi n’ubu nayitanga kuko aho nayitanze bwa mbere hari ibyo nakuyeyo kandi byiza. Kumbwira ko ari icyaha byo simbyumva aho kuburara nabitanga nkarya”.

Harelimana Jean de la Providence, umuyobozi wa Sosiyete sivile mu karere ka Muhanga avuga ko ruswa y’Igitsina itangwa cyane mu bikorera, ariko ko igikomeye cyane ari uko ibimenyetso byayo bihishwa cyane. Avuga ko n’abari mu kazi usanga bayitanga kugirango birengere, batirukanwa.

Akomeza avuga ko Politiki y’Igihugu ikwiye kongera kureba amategeko uko yubahirizwa kuko usanga hari abatarumva ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzanye mu miryango, aho usanga abakobwa n’abagore batibuka ko bagomba kureba ibijyanye n’uburenganzira bafite. Asanga hakwiye ingamba zo kurera umwana w’umukobwa kuko n’utewe inda akomeza guhishira uwayimuteye, bikagaragaza ko nabo ubwabo babigiramo uruhare bitewe n’ibyo bahabwa n’abo bagabo.

Minisitiri w’Uburinganire Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yabwiye intyoza.com ko buri mukobwa wese akwiye kwiyumva nk’ushoboye kandi ko igihe yihesheje agaciro n’akazi akabona neza adatanze umubiri we. Avuga ko hari n’igihe uyu mwana w’umukobwa witanze bimuviramo gutwita akaba yitesheje agaciro kurusha ho kandi afite ubwenge bwo gukora.

Ashimangira ko igihe cyose wiyambuye icyubahiro n’Igihugu kikota, ukaba iciro ry’imigani mu baturanyi n’abandi bakuzi. Asaba ko mu gihe cyose watswe ruswa y’inshimishamubiri ukwiye kuyimana kuko “ntaho nigeze niga ngo bavuge ko uzabanza gutanga iyi ruswa kugirango ubone akazi”.

Umunyamategeko, Me Joseph Twagirayezu avuga ko bikiruhanyije gufata uwatse ruswa y’Ishimishamubiri/y’Igitsina kubera ko ibimenyetso byayo bikigoye abagenzabyaha kubibona, haba k’uwatswe ndetse n’Uwatanze bene iyo ruswa.

Akomeza asaba ko abaka akazi bakwiye kujya bamenyesha inzego kuko hari igihe babivuga nyuma icyaha cyarakozwe ndetse n’ibimenyetso bidashobora kugaragara. Yibutsa ko iki ari icyaha kigira ibihano bikomeye mu rwego rw’ihanabyaha n’ikurikiranwa ryabyo. Yongeraho ko amategeko atagoragoza ngo icyaha cyabaye gutya, hagomba kugaragazwa ibimenyetso ntashidikanywaho by’icyakozwe.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yagaragaje ko muri Kanama 2021 ikigero cy’ubushomeri cyari kuri 19,4%, kivuye kuri 23,5% muri Gicurasi, na 17% muri Gashyantare muri 2021, ariko hatagize igikorwa ngo imirimo ihangwe ari myinshi abashaka akazi bazakomeza kwiyongera nubwo COVID-19 yagize uruhare rukomeye rwo gusubiza ibintu irudubi.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →