Muhanga: Hari impungenge kubanyeshuri bashobora kugarukana ubwandu bwa Covid-19

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bifite abanyeshuri biga bacumbitsemo, bafite impunge zuko icyorezo cya COVID-19 gishobora kubona urwaho bitewe nuko bamwe muri aba banyeshuri bashobora kugaruka mu bigo banduye.

Izi mpungenge, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko bazikomora ku kuba abanyeshuri bamwe baza baturuka mu mirenge yo mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo yashyizwe mu kato kubera ubwiyongere bw’iki cyorezo.

Umwe mu bayobozi w’ikigo cy’ishuri utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bafite ubwoba bwuko mu bana bagarutse ku ishuli hashobora kuziramo abavuye muri imwe mu mirenge yashyizwe mu kato ntibagaragaze ibimenyetso byuko banduye, bityo bigatuma banduza abandi cyane ko abaje hari abatabanza gupimwa Covid-19.

Yagize ati” Abana bagiye kugaruka ku ishuli, ariko dutewe ubwoba n’aba bana baje kuko hari abashobora kuva mu turere dufite imirenge yashyizwe mu kato bityo bakaza badafite ibimenyetso, bakaba bakwanduza abandi banyeshuri kuko bashobora kuba batapimwe mbere yo kugaruka ku ishuli”.

Umuyobozi w’ishuli ryisumbuye rya Buringa, Ngaboyamahina Eraste, avuga ko biteguye kwakira abanyeshuri n’ubundi bagomba kugaruka kwiga, ariko akavuga ko impungenge ari nyinshi kubera ko abana bava kure kandi bagahura n’abandi mu modoka batega.

Yagize ati” Twiteguye kwakira abanyeshuri bacu, ariko dufite impungenge zuko bashobora kugaruka baranduye nabo batabizi cyangwa se bakava mu mirenge iri mu kato ndetse no gutega imodoka baza bashobora kwanduzanya kubera ko banduye batabizi, gusa tuzabafasha n’abazagaragarwaho uburwayi, ibizatunanira tuzifashisha inzego zidukuriye kugirango hashakishwe umuti”.

Mukandori Mediatrice, afite imyaka 37 aturiye kimwe mu bigo bicumbikira abanyeshuri, avuga ko nabo bafite impungenge ku igaruka ku ishuli ry’abanyeshuri kuko uwaza yanduye yakwanduza benshi kubera uburyo babana mu kigo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga, Mukagatana Fortune avuga ko nta mpamvu y’izi mpungenge kuko abanyeshuri bava mu mirenge cyangwa imiryango iri mu kato babanza gupimwa kugirango batazaba ikibazo. Ariko na none hari ibigo byagaragaweho kugira abanduye kandi barafashijwe. Avugaa ko inzego z’ubuzima ziteguye kubafasha hagamijwe gukomeza kubarinda iki cyorezo, gusa nabo ngo barakangurirwa gukomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza ashyirwaho.

Yagize ati” Ntabwo bakwiye kugira impungenge kuko abanyeshuli barimo kuva mu mirenge iri mu kato babanza gupimwa hagamijwe kureba niba bafite COVID-19, ariko na mbere hari ibigo byagiye bigaragarwaho kugira abanduye kandi barafashijwe, nubu rero inzego zirabikurikirana kugirango aho intege zabo nkeya ziri bafashwe, ariko bakomeze bakangurire abanyeshuri kubahiriza amabwiriza yashyizweho hagamijwe gukumira iki cyorezo kandi abarimu n’abakozi bagomba kujya bapimwa”.

Nyuma yo gusubukura amasomo hari bimwe mu bigo byo muri aka karere ka Muhanga byagarayemo abanyeshuli banduye COVID-19 birimo College saint Jean Nyarusange, TTC Muhanga ndetse n’ibindi bitandukanye ari nabyo biherwaho bagira impungenge.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →