Muhanga: Ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside bisubitswe habonetse imibiri 981

Ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside mu bitaro bya Kabgayi ahagiye kubakwa inzu y’ababyeyi, bisubitswe hamaze kuboneka imibiri 981 y’abatutsi bishwe bari bahungiye i Kabgayi.

Ni igikorwa cyatangiye tariki ya 2 Gicurasi 2021 gisozwa tariki ya 25 Gicurasi 2021 mu kibanza kirimo gusizwa mu bitaro bya Kabgayi ahazubakwa inzu y’ababyeyi izatwara miliyari 6 mu mafaranga yu Rwanda.

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe avatutsi mu karere ka Muhanga(Ibuka), Rudasingwa Jean Bosco avuga ko ibi bikorwa byagaragaje ko aha hashakirwaga no mu nkengero zaho hari imibiri myinshi ariko ko ibikorwa bibaye bisubitswe. Gusa, avuga ko hakomeje gushakisha amakuru y’ahandi hashakishirizwa imibiri y’abatutsi harimo n’amashyamba akikije Kabgayi.

Yagize ati” Tumaze ibyumweru bitatu dushakisha ariko icyo twabonye nuko muri iki gice hashobora kuba hari imibiri myinshi ariko tubaye dusubitse, turakomeza gushakisha amakuru y’ahantu haherwa dushakisha indi mibiri y’abacu”.

Yongeyeho ko igikurikiyeho bagiye kwicarana n’ubuyobozi mu rwego rwo kwiga uko iyi mibiri imaze kuboneka yashyingurwa mu rwibutso kandi hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati” Tugiye kwicarana n’inzego zirebwa n’iki kibazo tugamije gufata itariki yo kuzashyinguriraho imibiri yabonetse kandi twubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko bitabaye ibyo abafite ababo bose baza kandi turi mu bihe byo kwirinda icyorezo, ni ngombwa ko tubikora tukagira ababahagarariye mu gushyingura”.

Mu bihe bitandukanye hagiye hatangwa amakuru mu buhamya ko mu mashyamba ya Kabgayi hiciwe abatutsi benshi bari bahahungiye baziko bazaharokokera ariko interahamwe zibambura ubuzima bazize uko bavutse.

Rudasingwa Jean Bosco uhagarariye Ibuka mu karere ka Muhanga, avuga ko bagenda babona amakuru ariko ugasanga kuyahuza usanga hari ibiburamo bityo ko hakwiye kugaragara amakuru nyayo agaragaza aho gushakira imibiri.

Yagize ati” Tugenda tubona amakuru ariko wagenzura ugasanga hari ibiburamo ndetse atuzuye, bityo rero bisaba ubwitonzi no kureba neza niba aya makuru afatika ashobora kutwereka neza ahakwiye gushakishirizwa imibiri y’abacu bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi”.

Muri iyi minsi 100 yo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside, hateganyijwe gushyingurwa imibiri isaga 1050 mu Rwibutso rwa Kabgayi irimo n’isanzwe yabonetse ndetse n’iyi 981 yabonetse mu bitaro bya Kabgayi.

Ibi bikorwa bisubitswe hari byinshi byo kwibazwa kubahisha amakuru y’imibiri y’abatutsi biciwe i Kabgayi muri Jenoside yakorewe abatutsi, bihuzwa n’amakuru yari yatanzwe mbere, aho babanje kuvuga ko aha habonetse iyi mibiri hari imva yashyingurwagamo abapfiraga kwa muganga bakabura ababo baza kubatwara ngo babashyingure, ibitaro bikaba ari byo bihabashyingura.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →