Muhanga: Imvura yangije imva z’abashyinguwe mu irimbi rya Munyinya

Hashize iminsi 3 imvura igwa ari nyinshi kandi ikagwa nabi mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu karere ka Muhanga, Akagari ka Ruli Umurnge wa Shyogwe. Iyi mvura muri aka Karere yangije imva zo mu irimbi rya Munyinya zicumbikiye abitabyimana mu bihe bitabdukanye bazize imfu zitandukanye.

Aya makuru yamenyekanye ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 aho zimwe zagiye zika zigasenyuka abenshi bakavuga ko abafite ababo bahashyinguye bakwiye kuhagera bakareba kuko zimwe muri zo zangiritse cyane.

Mukandoli Marceline uhaturiye avuga ko aya makuru bayabonye bakagirango habaye umutingito. Yemeza ko izi mva uburyo zubakwamo n’imiterere yubu butaka ndetse n’imvura imaze igihe igwa bishobora kuba aribyo byateye iki kiza cyatumwe zangirika.

Yagize ati” Twamenye amakuru tuhanyuze tugiye kuzirika ihene ariko iyo urebye uko bimeze ubona wagirango habaye umutingito, ariko uburyo hubatswe hakiyongeraho imiterere y’ubutaka ndetse n’imvura imaze iminsi igwa bishobora kuba aribyo byatumye izi mva zangirika”.

Karasira Eugene avuga ko iyo urebye ubona ibikoresho bakoresheje bubakira izi mva usanga nabyo bishobora guteza ikibazo kuko biba biremereye cyane.

Yagize ati”Iyo witegereje ibi bikoresho n’ingano yabyo bubakisha kuri izi mva usanga nabyo bishobora guteza ikibazo kuko biba biremereye cyane kandi amazi amanutse yose aca mu irimbi akaba yatuma hasenyuka”.

Musoni Thomas ufite uwe ushyinguye muri iri rimbi avuga ko akenshi abamaze gushyingura batajya basura aho basize ababo kugirango barebe uko hameze, akavuga ko yajyaga ahagera akareba uko hameze, ko kandi yabonaga hameze neza. We, afite icyizere cy’uko imva y’umubyeyi we imeze neza. Twagerageje kubaza ubuyobozi icyo bubiziho ariko ntitwabasha kubabona ku murongo wa telefoni.

Hashize igihe cy’imyaka 2 iri rimbi rihagaritswe gushyingurwamo, ibituma abapfushije bajya gushyingura mu murenge wa Shyogwe mu kagali ka Mbare cyangwa bakajya gushyingura ku Kivumu cyangwa i Gihuma.

Igihe twandikaga iyi nkuru twari tutaramenya umubare nyawo w’imva zangiritse muri iri rimbi ariko abahatuye barasaba abafite abavandimwe, ababyeyi n’inshuti kuhagera bakareba niba ababo imva zabo zikimeze neza.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →