Muhanga: Inzu yitiriwe Capati n’icyayi kubera uburyohe yavugishije benshi ubwo yafungwaga

Ubuyobobozi bw’Akarere ka Muhanga bwafashe umwanzuro wo gufunga inzu ishaje yakorerwagamo ubucuruzi, ndetse banaburira izindi nkayo ko zahagurukiwe. Iyi yahereweho, ifite hagati y’imyaka 65-75 ikaba yacururizwagamo capati n’icyayi n’uwahawe izina rya Mama Kawusali. Iherereye mu mujyi wa Muhanga mu Mudugudu wa Nyabisindu, mu kagali ka Gitarama ho mu murenge wa Nyamabuye.

Ni inzu izwiho kuganwa na benshi mu batuye ndetse n’abagenda Umujyi wa Muhanga bakurikiyeyo icyayi na capati doreko ari ku muhanda ugana Ngororero na Kibuye werekeza i Rusizi, hakaba na bamwe mu bashoferi batwara ibicuruzwa mu makamyo manini bazigura bagiye ku rugendo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukagatana Fortune avuga ko ibi byakozwe n’ubuyobozi hagamije kurindira umutekano abagana iyi nzu ariko kandi buvuga ko n’izindi nkazo zidakwiye gutanga serivisi zishobora gushyira ubuzima bw’abazigana mukaga.

Mukagatana ati” Ibi ubuyobozi bwakoze, twagirango turinde umutekano w’abajya kuhashakira serivisi z’icyayi na capati ndetse n’ibindi kuko ubona ko ishaje cyane ndetse turifuza ko nta resitora cyangwa ikindi gisa nkazo gikwiye gukorera mu nzu idahesha icyubahiro ubuzima n’amafaranga by’abayigana bagamije kugurayo serivisi kuko uyu mujyi ufite amazu menshi ashaje kandi beneyo bayakoreramo kandi ashobora kubagwaho”.

Suleyman Gakire usanzwe akora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto avuga ko we na bagenzi be basanzwe bajya kuhafatira ibibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi birimo capati, amandazi n’icyayi kandi ku bwinshi. Yemeza ko ishaje koko, ariko ko aho bigeze ikwiye gusanwa igakomeza gukoreshwa na ba nyirayo.

Yagize ati” Nsanzwe nkora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, ariko njyewe na bagenzi banjye dusanzwe tujya kuhafatira ibyayi, amandazi ndetse na capati. Gusa koko iyi nzu irashaje bityo birakwiye ko isanwa kugirango ibashe gukomeza gukoreshwa na ba nyirayo kugirango itazagwira abajyayo ku bwinshi bagiye guhaha”.

Kabarere Djazila afite imyaka 29 avuga ko kuva yavuka, amenya ubwenge yabonye iyi nzu iganwamo na benshi bikavugwa ko iyi nzu ibamo capati n’icyayi kiryoshye cyane kandi n’imodoka ziparika zije kugura bityo ikwiye gusanwa cyangwa hakubakwa indi nzu ikomeye inajyanye nuko umujyi ugenda ukura.

Yagize ati” Aha hantu rwose haganwa na benshi kuko kuva namenya ubwenge numvaga bavuga ko haba capati n’icyayi byose biryoshye ndetse usanga hari n’imodoka ziparika zije kugura. Gusa nubwo iyi nzu ishaje abahagana barahakunda cyane ariko nubwo bayifunze bakwiye kumuha uburenganzi akaba yahavugurura cyangwa hakubakwa indi nzu ikomeye”.

Uyu wakoreraga muri iyi nzu yatubwiye ko iyi nzu yayisigiwe n’ababyeyi be, ko yavutse asanga yubatse, ko atazi igihe yubakiwe ariko akavuga ko yatangiye kwaka ibyangombwa byo kubaka indi nzu muri iki kibanza kirimo iyi yahagaritswe gukorerwamo.

Hari abavuga ko iyi nzu imaze hagati y’imyaka 60 na 70 kuko umwana mukuru wo muri uyu muryango yavutse ariyo batuyemo. Kuri ubu abahashakiraga capati n’icyayi cya mukaru baraba bihanganye kuko iyi nzu yashyizweho ingufuri kubera gusaza kwayo.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Muhanga: Inzu yitiriwe Capati n’icyayi kubera uburyohe yavugishije benshi ubwo yafungwaga

  1. HAKIZIMANA Julien May 4, 2021 at 3:19 pm

    ni ukuri iyi nyubako yarikwiye kuvugururwa kuko yasaga nkiyashyira mu kaga abayijyagamo

Comments are closed.