Muhanga: Irimbi ryavuzwe ahashakishirizwa imibiri y’abatutsi mu bitaro bya Kabgayi ryaba ari igihuha?

Uko iminsi igenda yiyongera niko imibare y’ahashakishirizwa imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu bitaro bya Kabgayi yiyongera, aho imaze kugera kuri 971. Gusa, nubwo bigeze mu cyumweru cya Gatatu iki gikorwa gitangiye, haranibazwa iby’irimbi ryavuzwe mbere ko ryajyaga rishyingurwamo abarwayi bapfiraga mu bitaro bakabura ababo babatwara. Haribazwa niba ababanje gutanga amakuru byari ukujijisha cyangwa se indi mpamvu?.

Ibikorwa byo gushakisha iyi mibiri byatangiye tariki ya 2 Gicurasi 2021 biturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bakozi b’ibitaro, avuga ko aha harimo gusizwa ikibanza cyo kubakamo inzu y’ababyeyi igezweho (Maternite) haba harigeze kwifashishwa n’ibitaro hagashyingurwa ababaga babuze ababo bapfiriye mu bitaro.

Nyuma y’aya makuru yatanzwe, ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi bwakorewe raporo n’uwatanze amakuru maze buyishyikiriza akarere nako kaza gufata umwanzuro nyuma yuko imashini zasizaga hashakishwa umuhanda wo kwifashisha mu kuzana ibikoresho mu kibanza.

Kuva ibi bikorwa bitangijwe nta muntu n’umwe wari werekana aha havuzwe ko hahoze hifashishwa mu kuhashyingura ababaga bapfiriye mu bitaro kuko babaga babuze ab’imiryango yabo ngo ibe ariyo ibatwara, ibashyingure.

Ese aya makuru yaba yari ukuri cyangwa ni igihuha/kubeshya?

Hashize ibyumweru 3 hashakishwa imibiri y’abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko ntiharagarara ahantu hazwi neza ko hashyingurwaga ababaga bapfiriye mu bitaro bazize indwara zitandukanye.

Gusa abashakisha imibiri y’abatutsi bifashishije imashini bakomeje ibi bikorwa, ariko nta muntu n’umwe uratanga amakuru nyayo afatika yerekana ahantu nyir’izina hazwi neza hahoze hashyingurwa abapfiriye mu bitaro.

Andi makuru dukura mu buyobozi avuga ko hakirimo gukusanywa amakuru nyayo afatika ku gice cyashyingurwagamo ndetse no gushakisha ukuri nyako ku bivugwa. Gusa mu gihe gishize, abayobozi bagiye bumvikana bavuga ko hari abantu bafite amakuru ariko bakaba bakinangiye mu kuyatanga.

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko abafite amakuru bakwiye kuyatanga hagashakishwa imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside. Akomeza avuga ko abafite aya makuru bakwiye kuyatanga, bakwandika udupapuro bakatujugunya hafi y’inzu z’ubutegetsi nibura amakuru akamenywa.

Gusa nubwo uyu muyobozi avuga ko abafite amakuru bakwiye kuyatanga, biracyagoranye kuko hari n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bafungiye muri Gereza ya Muhanga bigeze kwegerwa ariko bose bagiye babeshya inzego zabegereye zibashakaho ayo amakuru, kugera naho batigeze berekana aha harimo gushakishirizwa imibiri y’abahajugunywe nyuma yo kwicwa urupfu rw’agashinyaguro.

Nubwo amakuru agendanye n’iri rimbi ataramenyekana, ibikorwa byo gucukumbura hagamijwe kureba neza ukuri kwayo birakomeje hashakisha amakuru ndetse n’imibiri yaba batutsi bishwe muri jenoside.

Hari n’abandi bavuga ko amakuru nyayo akwiye gutangwa na bamwe mu bakozi bahakoraga mu gihe cya Jenoside yakorerwaga abatutsi na nyuma yaho kuko bashobora kuba bafite amakuru ari nabo bashobora kwerekana ahantu ha nyaho hari irimbi ryavuzwe ryashyingurwagamo dore ko bivugwa ko ryashingurwagamo mbere ya 2006.

Mu gihe ibi bikorwa byo gushakisha imibiri y’abatutsi bigikomeje hamaze kuboneka imibiri 971 mu kibanza kigiye kubakwamo inzu y’ababyeyi izajya yifashishwa n’abaje kubyara ndetse ikanatangirwamo amahugurwa atandukanye ku baganga.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →