Muhanga-Kabgayi: Bashyize indabo ku mva, bashima uruhare rw’abarokotse Jenoside mu bumwe n’ubwiyunge

Kuri uyu wa 12 Mata 2021, inzego zitandukanye mu karere ka Muhanga zashyize indabo ku mva iri mu rwibutso rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 11000. Mu butumwa bwahatangiwe, hashimwe uruhare rw’Abarokotse Jenoside mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge. Ni igikorwa cyakozwe hubahirijwe amabwiriza n’ingamba za Covid-19.

Mu bayobozi bitabiriye uyu muhango, barimo Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wihanganishije abarokotse jenoside, abasaba gukomeza kwihangana, abashimira uruhare bagira mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, uko baharanira gukomeza kwiteza imbere no kugira uruhare mu mibanire myiza ari nako bakomeza guharanira kubaho neza nyuma y’imyaka myinshi babuze ababo.

Yagize ati” Mu mwaka ushize ntibyari byoroshye kwibuka kubera icyorezo cya COVID-19 ariko ubu turibuka ariko bigahuzwa no kwirinda iki cyorezo. Mu mwaka ushize twari muri Gumamurugo ariko reka dushimire Leta yemeje ko twibuka ndetse dushimire abarokotse uruhare bagira mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kubana neza n’ababahemukiye, bakica abavandimwe babo ariko bakabirenga bagatanga imbabazi ariko bagakomeza no kugira uruhare mu mibanire myiza baharanira kubaho neza nyuma y’imyaka myinshi babuze ababo”.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zarokoye abatutsi bicwaga n’interamwe. Yashimiye kandi Leta ko yashyizeho uburyo bwo kwibuka abishwe ndetse anashimira Leta uburyo igenda ifasha abarokotse kwivana mu bibazo basigiwe n’aya mateka mabi yo kwamburwa ababyeyi ,abana n’abavandimwe.

Yagize ati” Turashimira ingabo zahoze ari iza FPR- Inkotanyi zarokoye abatutsi bahigwaga bityo bakarokora abasigaye, ariko na none turashimira Leta uruhare igira mu gufasha abatutsi barokotse jenoside bafashwa mu bibazo basizwemo nyuma yo kubura ababyeyi, abana n’abavandimwe.Turashima uruhare rw’inzego mu guha abarokotse umutekano no kubaho neza no guharanira ko babana neza n’ababahekuye bagaharanira gukomeza gushaka icyabateza imbere nabo babana”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarera ka Muhanga, Shyaka Theobald yasabye abarokotse gukomeza kwihanga mu bihe bibi banyuzemo bibibutsa ababo bishwe nabi nta cyaha bakoze, abibutsa ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe no gukomeza kubaba hafi no kubafasha kuva mu bikomere basigiwe na Jenoside.

Yagize ati” Mukomeze kwihanga kubera amateka y’ibihe bibi mwanyuzemo, Leta yacu ishishikajwe no kubaba hafi kubera jenoside yabahekuye ikabambura ababyeyi, abana n’abavandimwe, ndetse igakomeza kunganira abafite ibikomere bidakira bakavuzwa, abatagira amacumbi ndetse n’abayafite ariko akeneye gusanwa bizakomeza kugirango ubuzima burusheho kugenda neza no kubarindira umutekano kurushaho”.

Mu rwego rwo guha icyubahiro abatutsi bazize Jenoside, mu bitabiriye uyu muhango barimo; Diyoseze Gatolika ya Kabgayi, EAR, Islam, inzego z’umutekano, abikorera, ubuyobozi bwa Ibuka ku rwego rw’akarere n’umurenge wa Nyamabuye ndetse n’Abahagarariye abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso rwa Kabgayi.

Kwibuka ku nshuro ya 26 mu mwaka ushize wa 2020 ntabwo byabaye ngo abafite ababo bishwe bashyinguye mu nzibutso babasure kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zarashyizweho na Leta, ariko muri uyu mwaka 2021, kwibuka ku nshuro ya 27 byahuriranye nuko ingamba zorohejwe ndetse hashyirwaho uburyo ku nzibutso hajya hashyirwaho indabo n’abahagariye abandi bake kandi hubahirijwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →