• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
05/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
05/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
05/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Muhanga: Kabgayi hamaze kuboneka imibiri isaga 906, abafite amakuru bakomeje kuyahisha

Umwanditsi
May 22, 2021

Uko iminsi igenda yiyongera niko imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside 1994 bari bahungiye i Kabgayi igenda iboneka aharimo gusizwa ikibanza cy’ahazubakwa inzu y’ababyeyi. Ni mu gihe abafite amakuru bo bakomeza kuyahisha.

Perezida w’umuryango uharanira inyubgu z’abarokotse Jenoside mu karere ka Muhanga (Ibuka), Rudasingwa Jean Bosco avuga ko abafite amakuru bose bakwiye kuyatanga kugirango ahantu hose hashakishirizwe imibiri y’abatutsi bishwe, yose ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati” Icyo dusaba nuko ufite amakuru wese akwiye kuyatanga, yaba afite ubwoba bwuko byamugiraho ingaruka akandika agapapuro akakajugunya hafi y’ubuyobozi tukabona aho yavuze naho hagashakishwa bityo tukabona abacu nabo bagashyingurwa mu cyubahiro tubagomba”.

Nubwo hashize imyaka 27 abatutsi bahizwe bukware ndetse bakicwa bazizwa uko bavutse, abarokotse bahora basaba abafite amakuru yahajugunywe imibiri y’abatutsi bishwe kuyatanga, ariko ugasanga abayafite nta bushake bagaragaza bwo kuyatanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukagatana Fortune avuga ko kubona amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abatutsi bikiri ikibazo gikomeye, kandi ngo n’abagerageza gutanga amakuru bose ntibavugisha ukuri.

Yagize ati” Kugeza ubu biracyatugora kubona amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside, ariko na none n’abagerageje kuyatanga bose ntabwo batubwiza ukuri bagenda batubeshya ntitubashe kuyahuza ngo tubone iyi mibiri”.

Akomeza avuga ko mu bihe byahise “twigeze kwiyambaza abagororwa barimo kugororerwa muri Gereza ya Muhanga bemeye ibyaha bakoze ariko batanze amakuru batwereka hamwe muho gushakira harimo ku igaraje rya Kabgayi n’inyuma ya Seminari Nkuru ndetse n’into za Kabgayi, ariko aha twabonye imibiri mu bitaro bya Kabgayi ntawigeze ahavuga, bigaragarako niyo baturangira ntibabasha kutwereka ahariho twakagombye gushakira”.

Ikindi kintu cyagiye kivugwa abantu ntibacyumve neza nuko mbere hamenyekana amakuru ajyanye n’iyi mibiri yatanzwe ku itangiriro n’umwe mu bakozi b’ibitaro, yavugaga ko aha harimo gusizwa ikibanza cyo kubakwamo inzu y’ababyeyi hahoze irimbi ryashyingurwagamo ababaga bapfiriye mu bitaro bakabura ababo bagashyingurwa muri ibi bitaro.

Ibyumweru bitatu birashije hatangijwe iki gikorwa nta numwe ugaragaza aho irimbi ryashyingurwamo ababaga bapfiriye mu bitaro ariko ntawuratangaza aho ryaba riherereye! aya makuru nayo akaba ateye urujijo kugeza ubu ibintu abarokotse Jenoside bari bagikomeje kwibaza ntibabone igisubizo.

Muri iki gice cya Kabgayi hari hahungiye abatutsi benshi ariko hari abatarabona ababo bari bahungiye aha i Kabgayi bakomeje kuvuga ko aya mashyamba ya Kabgayi abitse imibiri y’ababo ariko batazi aho yajugunywe nyuma yo kwica n’interahamwe.

Kugeza ubu hamaze kuboneka kuboneka imibiri 906 yose y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu bitaro bya Kabgayi aharimo gusizwa ikibanza kizubakwamo inzu y’abayeyi (Maternite) igezweho izatwara miliyari 6 z’amafaranga yu Rwanda.

Mu itangira ry’iki gikorwa hari iminsi yagiye ibonekaho imibi myinshi aho ku itariki ya 14 Gicurasi 2021 habonetse imibiri 79 naho ku itariki ya 20 Gicurasi 2021 haboneka imibiri 131, tariki ya 21 Gicurasi 2021 habonetse imibiri 99 ndetse ibikorwa byo gushakisha biracyakomeza.

Akimana Jean de Dieu

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5906 Posts

Politiki

4157 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1028 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga