Muhanga: KOPEVEMU yiyemeje kujya yishyura abacuruzi bibwe

Koperative icunga umutekano w’ibicuruzwa n’ibikoresho by’abacuruzi mu karere ka Muhanga, yasinyanye amasezerano n’abikorera ko uzongera kwibwa imucungira umutekano biturutse ku burangare bwa Koperative izamwishyura.

Munama yabaye kuri uyu wa Kane Tariki 01 Kanama 2019 igahuza Abikorera biganjemo abacuruzi mu mujyi wa Muhanga, ubuyobozi bwa Koperative KOPEVEMU n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano, Umuyobozi w’iyi Koperative yavuze ko mu masezerano mashya n’abikorera bashyizemo ingingo yo kwishyura ibyibwe umucuruzi bashinzwe kurindira umutekano.

Havugimana Kagame Jacques/KOPEVEMU.

Havugimana Kagame Jacques, ahagarariye KOPEVEMU ishinzwe kurinda umutekano mu mujyi wa Muhanga no munkengero zawo. Avuga ko mu masezerano mashya bagiranye n’abikorera bemeranijwe ko ibizajya byibwa aho barindira umutekano biturutse ku makosa n’uburangare bwabo bazajya babyishyura.

Ati “ Amasezerano anononsoye ku buryo bwiza kandi bwanogeye abacuruzi natwe dushinzwe kurindira abacuruzi. Uzajya yibwa hari itsinda rishinzwe gukurikirana ahabaye icyo cyaha cyangwa ayo makossa yabaye rigizwe n’abacuruzi n’abo barinda. Ntabwo uko umucuruzi yibwe ariko Koperative yishyura. Nibasanga umucuruzi wibwe ari intege nke za KOPEVEMU izajya yishyura”. Akomeza avuga ko ibizibwa mu masaha y’akazi kabo ahera saa Moya z’ijoro kugera saa Moya z’Igitondo bikagaragara ko babigizemo uruhare bazabiryozwa.

Kimonyo/PSF Muhanga.

Kimonyo Juvenal, uhagarariye abikorera mu Karere ka Muhanga avuga ko mu kuvugurura amasezerano na KOPEVEMU bagendeye ku kuba muya mbere harimo ingingo zidasobanutse( zirimo icyuho), nk’aho byaba mu masaha y’akazi no mu minsi y’ikiruhuko, umuntu umwe ushobora kuba afite imiryango myinshi arinda n’ibindi wasangaga ngo bitanga icyuho ku buryo n’umucuruzi yibwaga byoroshye.

Kimonyo, ashima amasezerano mashya akavuga ko azazana impinduka mu mikorere n’imikoranire. Avuga kandi ko n’igiciro bishyuraga mbere bakizamuye ariko birinda gukabya bitewe n’ibicuruzwa buri umwe afite. Uwishyuraga ibihumbi bine azajya yishyura bitanu mu masezerano mashya mu gihe uwishyuraga bitanu azishyura birindwi.

Uwamariya Beatrice/Mayor Muhanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice ashima aya masezerano yakozwe hagati ya KOPEVEMU n’Abikorera mu karere ayoboye. Yabwiye intyoza.com ati “ Ni igikorwa cyiza cyo kugira amasezerano atomoye. Ibi ng’ibi biraza gutuma n’uburinzi bukomera kuko nabo KOPEVEMU ntibazemera ko bajya bishyura hato na hato, ni bajya no gushaka abo bakoresha (abarinzi) bazajya bita ku bunyangamugayo bw’abo atari ugushyiraho abantu b’indangare. Ni igikorwa cyiza cyane n’abandi bakwiye kugikurikiza”.

KOPEVEMU ivuga ko mu kunoza akazi kayo mu bacuruzi izongera umubare w’abarinzi kuko n’amafaranga yongerewe, bakajya kandi banatanga uburinzi mu gihe cy’iminsi abo bacungira umutekano badahari. Kugeza ubu bavuga ko mu mujyi wa Muhanga bafite abakozi 284 naho mu mujyi wa Nyamabuye (Umurenge w’umujyi) bavuye ku bakozi 38 bagera kuri 58 aho ngo bateganya no kubongera mu rwego rwo kunoza Serivise.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →