Muhanga: Kuki hitiriwe kwa Papa ari mu Rwanda? Tariki ya 8 Nzeri 1990, Itariki y’amateka!

Tariki ya 7 Nzeli 1990 ni itariki itazibagirana mu mateka y’u Rwanda imyaka 30 irashize Papa Yohani Pawulo wa II avuye mu Rwanda. Ni igihe kitari cyiza aho hamwe havugwaga amapfa n’inzara, byari byugarije ibice bimwe na bimwe by’igihugu.

Ni wo munsi yaturiyeho igitambo cya misa muri Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayile i Kigali, aha umugisha abari bahari n’umujyi wa Kigali muri rusange anezezwa no kubona urugwiro yakiranywe n’Abanyakigali bari bamutegereje ku mihanda kuva ku kibuga cy’indege naho yanyuraga hose.

Kuri uwo munsi kandi yahuye n’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana muri « Village Urugwiro » ndetse n’abandi bayobozi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abaha ubutumwa bwibandaga ku gukemura ibibazo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byari birimo.

Tariki ya 8 Nzeri uwo mwaka, nibwo yageraga Mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe i Mbare hari ikigo cyita ku bana b’imfubyi cyitwa “Cité Nazareth”. Abahagenda n’abahaturiye bavuga ko ari kwa Papa, kuko hari ibikorwa byahashyizwe ku cyifuzo cye.

Icyo kigo cyashinzwe ku cyifuzo cya Papa Yohani Paulo II, mu rwego rwo gufasha imfubyi. Ni ikigo kiri kuri hegitari 14 zatanzwe na diyosezi ya Kabgayi. Kiri aho Papa Yohani Paulo II yasomeye misa, anatanga isakaramentu ry’ubusaseridoti.

Hari byinshi byagarutsweho muri uru ruzinduko udushya n’ibishidikanywaho
Papa Yohani Pawulo wa II Ngo yanze uburinzi bwihariye bw’ingabo z’u Rwanda (FAR) na kajugujugu yagomba kumuvana i Kigali imujyana i Mbare yihitiramo kugenda n’imodoka anatembera areba igihugu cy’imisozi igihumbi yumva n’amahumbezi yo mu muhindo wari utangiye.

Tariki ya 9 Nzeli 1990 ni italiki yagombaga gusoza uruzinduko rwe mu rw’imisozi igihumbi, nkuko byari bisanzwe bikorwa niyo yabaga ari i Vatican imbere y’imbaga y’abaza mu rugendo nyobokamana, Papa Yohani Pawulo wa II yavugiye isengesho rya saa sita rizwi nka Angelus i Nyandungu.

Papa Yohani Pawulo wa II yapfuye tariki ya kabiri Mata mu mwaka 2005, yagizwe umutagatifu na Papa Francis tariki ya 27 Mata 2014.

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →