• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Muhanga: Kwibohora bizananye no gufungura agace ko kwidagaduriramo( Car Free Zone) mu muhanda Imbere ya Gare

Umwanditsi
July 1, 2022

Umuhanda uri imbere ya Gare ya muhanga, kuri uyu wa 01 Nyakanga 2022 wafunzwe, nta kinyabiziga cyemerewe kuhanyura kuko hahariwe abidagadura ( Car Free Zone). Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert yabwiye intyoza ko abafite ubunywero aha hantu, abashinze intebe mu muhanda n’abaza kwidagadura badakwiye kurangara, ahubwo ko mu gihe bizihiza Kwibohora kw’Igihugu, bikwiye kubabera intangiriro yo kugikunda no kukitangira nkuko abakibohoye babikoze.

Uyu muyobozi, ibi yabibwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ubwo hafungwaga umuhanda wo rwagati mu mujyi wa Muhanga uca imbere ya Gare, hagashyirwa ubunywero bwo mu muhanda, aho abantu baza kwidagadurira.

Aha se wamenya ko ari hamwe mu muhanda imbere ya gare ya Muhanga!?

Yagize ati” Mu mwaka wa 28 twizihiza kubohorwa ku Igihugu cyacu, dukwiye gukomeza gukora twirinda ko twarangara kuko ababohoye Igihugu bari bafite Umutima no kutadohoka ngo barekere, ahubwo bitwararika ku gihango bagiranye n’Igihugu cyo kukirinda no kucyitangira bakamenera amaraso abagituye”.

Akomeza yemeza ko umuturage wese akwiye gushimishwa no kwidegembya bahawe n’ababohoye Igihugu. Yaboneyeho ku basaba gukomeza guharanira ko Igihugu cyakomeza gutera imbere kikagera ku ntego yo guteza imbere abagituye no kubaha ibyishimo biciye mu myidagaduro itandukanye.

Mugabe Oreste, umuturage waje bwa mbere aha hantu ari nabwo bwa mbere agace nk’aka gashyizweho mu Karere ngo abidagadura bidagadure, yavuze ko yishimiye iki gikorwa, ko ndetse adashobora kuhabura. Avuga ko nk’umuturage, asanga bishimishije, bikanagaragaza urwego rwo gushakira ibyishimo abatuye uyu mujyi.

Yagize ati” N’ubundi dusanzwe tujya mu tubari, ariko noneho turemeye!. Muhanga dukunda ibirori kandi nanjye najyaga njya gushaka aho bacuranga nkanywa rimwe none barabitwegereje, ahubwo bizahoreho kuko byanatuma abaturage babona uko bishima! Reba abashungereye, ejo hazaba huzuye benshi”.

Umwizerwa Briella, we avuga ko yageze ku Gisimenti ya Kigali akareba uko hakora n’uko hitabirwa. Yemeza ko nubwo iki gikorwa ari cyiza, ariko ko aha hakibura byinshi. Avuga kandi ko mu bikwiye gukorerwa aha hantu mu bijyanye no kwidagadura, hanakwiye gutangirwa ibiganiro byo kwigisha urubyiruko kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda inda z’indaro(zitateganijwe) kugirango birusheho kugenda neza.

Iki gikorwa cyije bwa mbere muri uyu mujyi wa Muhanga, kiramara iminsi 3 abantu bidagadurira muri iki gice cy’umuhanda cyateguwe. Ni igikorwa kandi ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko kizajya kiba buri mpera z’icyumweru cya kane cy’Ukwezi mu rwego rwo kwegereza ibyishimo abatuye uyu mujyi wa Muhanga. Biteganijwe ko kizajya gitangira 18:00 z’Umugoroba kigeze mu gitondo abantu bidagadura.

Akimana de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga