Muhanga: Meya Kayitare yibaza impamvu Mudugudu atagaragaza amavomero n’amavuriro bidakora

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline aherutse kubaza abakuru b’imidugudu impamvu batagaragaza ibibazo by’abaturage bibangamiye imibereho myiza yabo. Yatanze urugero rw’uko hari aho inzego zitandukanye ziherutse kujya zisanga hari amavomero n’amavuriro (Poste de Sante) bidaha serivisi abaturage. Yibukije Abakuru b’Imidugudu ko bafite inshingano zo kugaragaza bene ibyo bibazo bigashakirwa ibisubizo.

Meya Kayitare, ibi yabigarutseho mu nama mpuzabikorwa yamuhuje n’ubuyobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere ndetse n’izindi nzego. Yagize ati” Duherutse kujya gukurikirana bimwe mu bikorwa Guverinoma igenda yegereza abaturage ariko twageze muri umwe mu mirenge igize aka karere kacu dusanga hari ivomero ridakora kandi ryarubakiwe abaturage, ndetse dusanga hari n’ivuriro rito (Poste de Sante) naryo ridatanga serivisi ku baturage, ahubwo tumenya amakuru y’uko abakagombye kurikoreramo babwiye umuturanyi waryo kujya amenya abahagera akamuha raporo ndetse akanahakubura neza”.

Yakomeje avuga ko iyi mikorere ntaho yageza abaturage, asaba ko buri wese bireba akwiye kwisubiraho kuko ibi bikorwaremezo byubakwa kugirango bifashe abaturage, ariko mu gihe bitakoze icyo byahashyiriwe ni ukubahemukira kuko biba byatanzweho amafaranga. Avuga kandi ko hari abo usanga bajya gusaba bene izi serivisi ahandi kandi bakagombye kuzihererwa iwabo.

Mugemankinko Tharcise, umwe mu bakuru b’imidugudu avuga ko imikorere nk’iyi ntacyo ifasha abaturage, ahubwo ko ibagumisha mu mibereho mibi, ari naho ngo usanga bamwe muribo bavugwaho kwaka ruswa kugirango bakingire ikibaba bamwe mu bakora ibitemewe.

Yagize ati” Imikorere yo guhisha ibyakorewe abaturage bidakoreshwa ngo bibahe serivisi ni ukubasubiza inyuma bagahora mu mibereho mibi kandi ntacyo babuze. Usanga rero bene iyi mikorere iba ifite ikihishe inyuma, aho usanga bamwe bavugwaho kwaka ruswa kugirango bakingire ikibaba bamwe mu bakora ibitemewe n’amategeko”.

Rurangwa Isaac, Umukuru w’Umudugudu yemeza ko ubusanzwe iyo ikibazo kigaragaye mu mudugudu agomba kubivuga kugirango inzego bireba zibikurikirane. Yibutsa bagenzi be guha agaciro icyizere bagiriwe n’abaturage.

Yagize ati” Njyewe iyo ikibazo kigaragaye mu mudugudu wacu mpita menyesha inzego bireba kugirango zibikirikirane hakiri kare, kandi bitanga umusaruro mwiza, ariko iyo wacecetse uba uhemukira abaturage bagutumye. Twirinde gutatira icyizere twagiriwe n’abaturage bacu kuko batubonyemo ubushobozi n’ubushishozi bwo kubageza ku iterambere rirambye”.

Mujawimana Purcherie, avuga ko ahenshi usanga abakuru b’imidugudu birengagiza ibibazo abaturage babagezaho. Ahamya ko usanga babihera ku ndonke bahabwa na bamwe mu babashakaho serivisi bakumva ko bagomba gutanga serivisi hari ikiguzi bahawe.

Yagize ati” Bamwe muri twe bavugwaho kurya za Ruswa bitewe na serivisi baza kubasaba bamara kwakira amafaranga akomoka ku ndonke bakibagirwa ababahaye uburenganzira bwo kubahagararira ndetse bagatangira kubakorera nabi bikabagiraho ingaruka mbi”.

Gusa, nubwo bamwe muri aba bakuru b’Imidugudu bavugwa ho kutaba inyangamugayo no guhemukira abaturage, hari abandi bavuga ko iyi mikorere ituma abaturage bahora mu bibazo by’urudaca bibangamiye imibereho yabo myiza nyamara bakwiye kumva ko bakwiye guharanira uburenganzira bwabo, bakamenya kubaza abayobozi babo inshingano mu gihe babona ko batabageza kubyo babemereye.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →