Muhanga: Miliyoni zisaga 70 zaburiwe irengero muri Sosiyete SIM yashinzwe n’abahoze ari abayobozi

Bamwe mu banyamigabane baratabaza ubuyobozi bw’Akarere kubera amakuru bamenye avuga ko amafaranga asaga miliyoni 70 y’u Rwanda yaba yaribwe n’uwahoze ari umukozi wa Sosiyete y’Ishoramari rya Muhanga (SIM) yashinzwe n’abahoze ari abayobozi b’aka karere. Iyi SIM bavuga kandi ko ngo yaba igiye gusenyuka ubuyobozi bw’akarere burebera kandi buyifitemo imigabane.

Iyi Sosiyete y’ishoramari ya SIM, yashinzwe ubwo akarere ka Muhanga kayoborwaga na Mutakwasuku Yvonne warangije manda ze muri 2016, mu gihe iyi sosiyete ubwayo yashinzwe muri 2008.

SIM, yari igamije gukora ibikorwa byo guteza imbere umujyi wa muhanga ndetse icyo gihe mu turere twinshi hagiye hashingwa bene izi sosiyete, hagamijwe gufasha mu iterambere ry’uturere.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga uriho ubu, Kayitare Jacqueline twagerageje kumubaza niba azi ibijyanye n’aya makuru nk’uhagarariye umunyamigabane mukuru, avuga ko atavugira iyi sosiyete ndetse nta makuru afite ajyanye n’ibi.

Abahoze bayobora aka karere bavuga iki kuri iyi sosiyete ?

Mutakwasuku Yvonne, avuga ko hashize imyaka myinshi avuye mu buyobozi, bityo ko atazi aho yaba igereye kubera ko uwamusimbuye ariwe wasigiwe inkoni y’ubushumba, ko kandi uwagombaga kuza ku buyobozi bw’akarere ariwe wagombaga guhita ayobora iyi sosiyete.

Ku rundi ruhande kandi, twagerageje kuvugisha uwayoboye aka karere guhera 2016 akageza 2019, Uwamaliya Beatrice atubwira ko nyuma yo gusezera mu kazi yagerageje kwandikira akarere agasaba ko habaho ihererekanyabubasha, anasaba ko hakorwa igenzura.

Yagize ati” Nibyo, akarere niko kanyamigabane myinshi ariko kuva nava mu nshingano nagerageje kwandikira ubuyobozi mbusaba ko hakorwa igenzura n’ihererekanyabubasha. Igenzura ryarakozwe na raporo y’ibyavuyemo irasohoka, ariko kugeza ubu nta hererekanyabubasha rirakorwa kandi hashize hafi imyaka 2 n’igice bitarakorwa”.

Igenzura ryakozwe ryagaragaje iki?

Amwe mu makuru twamenye ni uko mu igenzura ryakozwe mu kwezi kwa munani kwa 2021 ryagaragaje ko basanze kuri Konti y’iyi sosiyete y’ishoramari rya Muhanga ifite Miliyoni 8 kuri konti yayo ibarizwa muri Banki ya Kigali. Hari Miliyoni 30 zaguzwe imigane 6 mu mushinga w’isoko rya kijyambere rya Muhanga urimo gukorwa na MIG (Muhanga Investment Group) kuko umugabane 1 ugurwa miliyoni 5.

Mu bindi byagaragaye ni uko hari bamwe mu bakozi b’akarere bagiye bafata ibibanza ariko ntibishyure ndetse abandi bakaba bafite ibibanza bigari ariko ubuso basorera ugasanga ari buto ari nabyo byatumye bamwe muri bo batumizwa n’ubutabera.

Mu minsi ishize, twamenye amakuru ko hari bamwe mu bayobozi bayoboye ndetse na bamwe mu bakozi bahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, bubasaba ibisobanuro ku bijyanye nuko hari bamwe bahawe ibibanza muri uyu mudugudu wa Munyinya ho mu kagali ka Ruli kubera amanyanga n’inyerezwa ry’amafaranga ryakozwe.

Mu bakekwaho kunyereza umutungo twabashije kumenya ni uwitwa Yeremiya wabaye umukozi w’iyi sosiyete uvugwaho gucikana amafaranga ari hagati ya Miliyoni 60-70 z’amafaranga yu Rwanda akigira muri kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi.

Kuki abanyamigabane bafite ubwoba bw’imigabane yabo batanzemo?

Abafitemo imigabane, bavuga ko nyuma yo kumenyekana kw’amakuru yuko iyi sosiyete yibwe n’abigeze kuba abayobozi bayo nkuko binagaragazwa na raporo z’igenzura riherutse gukorwa, bagize ubwoba bw’uko bazahomba ayo batanze.

Gusa nubwo bavuga ibi, hari uwaduhaye amakuru avuga ko amafaranga yabo ahari ndetse bazayabona, ariko yongeraho ko imwe mu mishinga bateganyaga kuzakora yose bayihagaritse kubera ko abagashyigikiye iri terambere rishingiye ku mishinga baterekana imikoranire nyayo ahubwo ugasanga ari ugucengana.

Mu ishingwa ry’iyi sosiyete, inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga zashishikarije  bimwe mu bigo bitandukanye bikegamiyeho n’ibyigenga kwitabira kugura imigabane muri iyi sosiyete, bimwe mu byo twamenye (Splendid Hotel Muhanga, Gs Nyabikenke, Ecole secondaire Buringa (ESB), Ibigo Nderabuzima hafi ya byose n’Amakoperative, n’Abantu ku giti cyabo ndetse hakiyongeraho ikigo cy’Ishoramari cya CAF Isonga cyasheshwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR).

Bamwe mu bo twagerageje kuvugana nabo, batubwiye ko baherutse kubaza babwirwa ko bagejejemo miliyoni 1.500.000 z’amafaranga yu Rwanda ku mugabane umwe  wakuba na ba nyiri imigabane 122 ugasanga amafaranga yose yakabaye miliyoni 183.000.000 zakagombye kugaragara, ariko hagaragara miliyoni 38 gusa. Twaje kumenya amakuru yuko hari n’andi mafaranga ashyirwamo buri kwezi n’abakozi baka karere. Gusa, hashize igihe imikoranire y’ubuyobozi buriho ubu ndetse nuko bwagiye busimburana ubona harimo icyuho cyuko gukorana cyangwa kugirana inama.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →