Muhanga: Muri Gicurasi hazashyingurwa imibiri y’abatutsi isaga 100 yabonetse

Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside-Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko bitari byoroshye kugirango iyi mibiri isaga 100 iboneke, ikurwe aho yajugunwe nyuma yo kwicwa. Asaba abagifite amakuru yahiciwe abatutsi kuhavuga nabo bagashakishwa bagashyingurwa mu cyubahiro.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye umunyamakuru wa intyoza.com, ndetse akaba yemeza ko hari imibiri irenga 100 yabonetse, ikaba izashyingurwa mu cyubahiro muri Gicurasi.

Yagize ati” Turi mu bihe bitugoye aho twibuka ababyeyi bacu, abana twavukanaga ndetse n’abari bagize imiryango yacu. Umwaka ushize ntibyadukundiye ko dushyingura imibiri yagiye iboneka ariko muri iyi minsi 100 yo kwibuka tuzabasha gushyingura aba bavandinwe bacu mu rwego rwo kubaha icyubahiro tubagomba kandi bikazakorwa twubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19″.

Yongeyeho kwibutsa abafite amakuru yahiciwe abatutsi ndetse n’aho bajugunywe kubivuga kuko bifasha abatarabona ababo kubabona bakabashyingura. Asaba ko nta muntu ukwiye gukomeza guhisha amakuru ajyanye n’imibiri y’abishwe kuko bihanwa n’amategeko.

Yagize kandi ati” Turasaba kandi turashishikariza abatuye mu karere ka Muhanga ko bakomeza gutanga amakuru y’aho abacu batawe nyuma yo kwicwa, bityo iyo imibiri ibonetse bifasha abatarabona ababo kubabona bagasubiza agatima impembero bakanabashyingura. Dukwiye kwibuka ko kudatanga amakuru yerekeye jenoside bihanwa n’amategeko, umuntu akaba yanafungwa kubera kutayatanga”.

Rudasingwa kandi yakomoje kubatanga amakuru bameze nkabikiza ko bakwiye kuyatanga bagamije kutajijisha inzego kuko usanga hari batanga amakuru yahatawe imibiri wakurikirana ugasanga harimo ukudashaka kugaragaza neza ukuri nyamara bari batuye aho hantu banazi ibyahabereye.

Rudasingwa Jean Bosco / Ibuka Muhanga

Yagize ati” Hari abatanga amakuru bameze nk’abashaka kwikiza ndetse ugasanga banajijisha inzego kuko hari aho usanga bavuga ko “aha harimo imibiri ibiri” mwashakisha mugasanga harimo irenze iyo bavuga ndetse ugasanga barajijisha bavuga ko bumvise kandi mu gihe abatutsi bicwaga bari bahatuye, bakwiye kuba bazi ayo makuru neza ariko bakamera nkababeshya nubwo nayo baba batanze tuyaha agaciro gakomeye”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bubivugaho iki?

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortune avuga ko umwaka ushize byari bigoranye gushyingura imibiri yabonetse kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, ariko ko uyu mwaka bizashoboka bigakorwa hubahirizwa amabwiriza n’ubundi ariko bigakorwa n’abantu bacye.

Yagize ati” Kwibuka 26 byabereye mu rugo kubera ibihe igihugu cyari kirimo byo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, bituma tudashyingura imibiri yabonetse ariko ubu tuzashyingura twubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 gusa bitewe n’igihe turimo bikazakorwa n’abantu bacye”.

Yakomoje kandi kubazi amakuru y’aho abatutsi bajugunwe nyuma yo kwicwa bakaba batayatanga, abibutsa ko bakwiye kugaragaza ayo makuru y’ahari imibiri y’abatutsi bishwe nayo igashakishwa ikanashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati” Hari abadatanga amakuru kandi bayazi, nibagerageze bayatange dushakishe iyi mibiri kugirango nayo ishakishwe inashyingurwe kuko kutayatanga ni uguha urwaho urwangano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo amakuru batanga akaba yizewe atari ayo kwikiza”.

Tubibutse ko kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, bihanwa n’amategeko yu Rwanda mu gihe abihamijwe n’urukiko nkuko biteganywa mu ngingo ya 8 y’itegeko No 59/2018 ryo kuwa 22 Kanama 2018 ryerekeranye n’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Urwibutso rwa Kabgayi.

Urwibutso rwa Kabgayi ruzashyingurwamo iyi mibiri isaga 100 yabonetse rumaze gushyingurwamo imibiri isaga ibihumbi 11.014 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 .

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →