Muhanga: Ni inde uzabazwa iyangirika ry’Ibidukikije mu bucukuzi butemewe bukorerwa ku musozi wa Mushubati

Hashize Igihe kirekire, uko abayobozi basimburana ku buyobozi bw’Akarere babwirwa ko bimwe mu bice by’umusozi wa Mushubati biherereye mu mirenge ya Nyamabuye, Nyarusange na Muhanga hakorerwa ubucukuzi butemewe kandi bwangiza ibidukikije ku buryo bigaragarira amaso n’iyo uri mu mujyi wa Muhanga, ariko nta gikorwa.

Bamwe mu bagira uruhare mu kwangiza ibidukikije kuri uyu musozi ufite muri wo ubutunzi kamere bushakirwa mu nda yawo barimo abantu bo mu ngeri zitandukanye baba barwana no gushakisha ayo mabuye binyuze mu buryo butemewe ngo bayabyaze amafaranga. Baba bashakisha amabuye yo mu bwoko bwa Colombo tantalite, abenshi bazi nka”Coltan” yo ku kigero cyo hejuru ya 80%.5

Abaturiye uyu musozi bemeza ko uko bigaragara muri ubu bucukuzi butemewe haba harimo abanyembaraga bakomeye bihisha inyuma y’aba bacukuzi, bacukura bakangiza ibidukikije. Hari abibaza abayagurisha aho bayagurishiriza.

Ndagijimana Savio, atuye mu kagali ka Gifumba ho mu murenge wa Nyambuye. Yemeza ko uburyo abantu birirwa ku musozi bacukura ntacyo bikanga kandi ugasanga hari inzego bigaragara ko zibahagazeho, byerekana ko hari izindi mbaraga bisunga.

Yagize ati” Byaratuyobeye kuko usanga abantu birirwa bacukura uko bashatse ntacyo bikeka kandi hari n’inzego bigaragara ko zibahagazeho nubwo ntazo nakubwira kuko ntabwo narara aha mpagaze”.

Ngayaboshya Esron afite imyaka 47 atuye mu kagali ka Gifumba, yabwiye intyoza.com ko aba bacukura bagurirwa n’ibimodoka bikomeye bitapfa gutungwa n’ubonetse wese, akongeraho ko bitangaje kubona abantu bangiza ishyamba abayobozi barebera.

Yagize ati” Aya mabuye acukurwa hano agurwa n’abantu bakomeye kuko ubona bafite ibimodoka bikomeye bitapfa gutungwa n’ababonetse bose. Biranatangaje kubona abantu bangiza amashyamba ya Leta abayobozi barebera”.

Uwiragiye Agnes afite imyaka 39 we yagize ati” Nibyo hano hahora abantu utamenya ahantu bava kandi bigaragara ko bakomeye. Usanga ntawubavuga kandi abayobozi baba barebera ndetse twanabonye abacukura batera amabuye abapolisi bafite imbunda bakanangiza ibikorwaremezo birimo amazi”.

Yagize ati” Uriya musozi waragowe kubera amabuye ahava ndetse hari abantu bahora hano n’ibimodoka by’imizindaro bitinyitse ndetse abenshi bakavuga ngo ababigendamo barakomeye ntawabavuga ndetse n’abayobozi ntawuvuga, twanabonye ko abacukura batera amabuye inzego z’umutekano zifite imbunda zije kubungabunga umutekano kuko banangiza ibikorwa bitandukanye birimo amazi”.

Hari bamwe mu nzego z’umutekano twaganiriye batubwira ko abacukura muri uyu musozi bashobora kuba bafite abantu babahagazeho kuko higeze gupangwa “Operation” yagombaga gukorwa na Polisi ndetse n’abasirikare, bajyayo bagasanga amakuru yamenyekanye”.

Yagize ati” Mu bihe bitandukanye twigeze gupanga “Operasiyo” yo kujya kubafata, ariko twagezeyo dusanga babimenye ahubwo baniteguye guhangana natwe. Njyewe nahise mbonamo ko haba hari umwe muri bagenzi bacu wabahaye amakuru cyangwa akaba akorana nabo”. Akomeza avuga ko aha hantu hakwiye guhabwa abazwi bahacukura neza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko basabye ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bwa Mine, Gaz na Peteroli kugirango aha hantu bahahe umushoramari. Avuga ko azi neza ko basinyiye kompanyi yitwa Rugendabari Mining Company kugirango ihakorere bityo bategereje.

Yongeyeho ko iki kigo cyakoze raporo y’ubucukuzi bukorerwa ku musozi wa Mushubati mu kwezi kwa Gashyantare 2022 ariko raporo ikaba itarasohoka kandi bagitegereje. Ahamya ko banandikiye iki kigo kugirango bagire abo bahaha kugirango hagabanywe imfu zishobora gukomoka ku bucukuzi butemewe.

Gusa hari abemeza ko kuba raporo yagombaga kugaragazwa ndetse no kuhatanga hagahabwa abacukuzi, haba hari abanyantege bashobora kuba bihishe inyuma yabyo bagikomeje gucukuza no kugurisha amabuye acukurwa muri uyu musozi.

Uyu musozi uhuriraho imirenge 3 ya Nyamabuye, Muhanga na Nyarusange aho mu ruhande rwa buri murenge hacukurwa ndetse hakaba hari Kompanyi bahaye aha hantu ariko bakabaha igice kimwe naho ikindi kikaba gicukurwamo n’abatarahawe uburenganzira bakaba bakomeje kwangiza ibidukikije birimo ishyamba riri kuri uyu musozi kandi ntacyo bikanga.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Muhanga: Ni inde uzabazwa iyangirika ry’Ibidukikije mu bucukuzi butemewe bukorerwa ku musozi wa Mushubati

  1. Thomson July 16, 2022 at 8:01 am

    Wabera wanditse ibintu birimo ukuri

Comments are closed.