Muhanga: Padiri wari ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu ku ngufu yagizwe umwere

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwagize umwere Padriri wa Diyosezi ya Kabgayi, Habimfura Jean Baptiste wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu ku ngufu ndetse n’icyaha cyo guhimba inyandiko mpimbano. Ni urubanza rwasomwe kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021 ku i saa munani, aho rwategetse ko ahita arekurwa.

Mu ifatwa rya Padiri Habimfura, havuzweko iki cyaha yagikoreye uyu mwana wari usanzwe akorera aba bapadiri aho batuye mu murenge wa Rongi uherereye muri aka karere, maze Padiri afatwa tariki ya 10 Gashyantare 2021 ku mupaka wa Rusumo binakekwa ko yaba yaragiye gucika ubutabera.

Mu isomwa ry’uru rubanza, inteko yaburanishije uru rubanza yavuze ko ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha nta shingiro gifite ku byaha byombi yari akurikiranyweho ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.

Ku binyanye n’icyaha cy’inyandiko mpimbano yari akurikiranyweho, cyakomotse ku ibaruwa yanditswe n’uyu mwana avuga ko ibyo yavuze mu bushinjacyaha yabeshyeye uyu mupadiri ndetse iyi baruwa ijyanwa no kwa Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi maze ubushinjacyaha bubiheraho buvuga byakozwe mu buryo bwo kuzimanganya ibimenyetso maze bigirwa icyaha.

Ibi byaha byombi ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho Padriri Habimfura bwari bwaramusabiye igihano cy’imyaka 32 y’igifungo. Ku nyandiko mpimbano, yari yarasabiwe imyaka 7 naho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure ku ngufu bwari bwaramusabiye imyaka 25 ndetse bunasaba ko bigomba gukomatanywa akabikora byose, amategeko nta muhe uburenganzira bwo gukora kimwe muri ibi.

Umwunganizi we, Me Joseph Twagirayezu, yavuze ko yishimiye ko uwo yunganira yagizwe umwere, yongeyeho ko hari ibitarashingiweho bamufata birimo nuko uyu mwana yavuze ko Padriri yamufashe mu mpera z’umwaka wa 2020 ariko agafatwa mu kwezi kwa Gashyantare 2021 bityo nta n’urwego na rumwe yari yakabibwiye ko yahohotewe nuyu mupadiri w’Idini Gatorika muri Diyosezi ya Kabgayi.

Akomeza avuga ko na raporo yakozwe n’inzobere yagaragaje ko nta busambanyi uyu mwana wavuze ko yasambanyijwe nyuma akaza kwisubiraho avuga ko atigeze asambanywa, ndetse ngo abahanga mu bijyanye n’ubuzima bemeje ko ikibazo afite ari uko atanazi inkomoko ye.

Padiri Habimfura, yabaye Umuyobozi w’Amasomo muri College Sainte Marie Reine Kabgayi nyuma yimurirwa gukorera umurimo muri Paruwasi ya Ntarabana iherereye mu murenge wa Rongi ho mu mbibi za Diyosezi ya Kabgayi.

Inteko yaburanishije uru rubanza, yategetse ko amagarama y’uru rubanza aherera mu isanduku ya Leta ndetse umucamanza yibukije ababurana ko uwaba atishimiye imyanzuro y’icyemezo cy’urukiko afite uburenganzira bwo kujurira.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Muhanga: Padiri wari ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu ku ngufu yagizwe umwere

  1. Flo December 29, 2021 at 7:56 pm

    Aha rwose ntabwo nemeranywa n’abavuze ko umuntu afite ikibazo cyo kutamenya inkomoko ye!Icy’ibanze ni uko ari ikiremwamuntu kandi u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu!

Comments are closed.