Muhanga: Ubuyobozi bwijeje Nsabimana watemewe insina kumuha izindi, amaso yaheze mu kirere

Nsabimana Andre, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atuye mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagali ka Gifumba. Avuga ko hashize igihe kirekire ubuyobozi bw’Akarere buhagarariwe na Gitifu w’umurenge bumwijeje ingemwe z’insina none amaso yaheze mu kirere. Izo yari afite zatemwe n’umuntu utarabashije kumenyekana muri Mata 2021.

Uyu Nsabimana warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, yatemewe insina mu ijoro ryo ku wa 12 Mata 2021 ndetse hafungwa umwe waketswe ariko urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB ruza ku murekura kuko rwabuze ibimenyetso.

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa intyoza.com, yavuze ko yashimishijwe nuko yafashwe mu mugongo nyuma yo gutemerwa insina, ariko akibutsa abasezeranya abaturage ibyo kubakorera bajya koko bakurikiza ibyanditswe muri Bibiliya ko” Guhiga umuhigo utazahigura birutwa no kuwihorera“. Avuga ko bamwijeje guhabwa imbuto nziza z’insina, ategura aho kuyishyira araheba.

Yagize ati” Ndabashimira ko bamfashije nyuma y’ibyago byambayeho ubwo na byukaga ngasanga abagizi ba nabi biraye mu nsina zanjye nari mfite bagatemagura, ariko nyuma yaho abayobozi batumwe n’akarere baransuye banyizeza kumba hafi no kumpa indi mbuto kugirango ntere ndetse ndanahatunganya, ariko amaso ahera mu kirere. Gusa bajye bahiga ibyo bazasohoza kuko na Bibiliya ibuza abahiga ibyo batazashobora gukora kubireka”.

Akomeza avuga nyuma yo gutemerwa insina byamugizeho ingaruka kuko yakomeje kwizera ko azazanirwa imbuto nziza nkuko yabyijejwe, asesagura utwo yarafite ndetse akomeza kwizera ijambo ry’ubuyobozi none ngo ryaraheze.

Yagize ati” Ibi bikorwa nakorewe byangizeho ingaruka kuko mporana ubwoba. Banyijeje ko bazamfasha bakampa imbuto nziza y’urutoki ngatera, ndetse bansabye ko nategura aho guhinga urutoki, nsesagura n’utwo narimfite kuko nari nizeye ijambo ry’Ubuyobozi none ntirirataha”. Akomeza avuga ko ahorana ubwoba ko uwabikoze utaramenyekanye yanagaruka akamutwara Ubuzima.

Avuga kandi ko hari bamwe mu baturanyi bavuga ko yafungishije umuntu bigafata ubusa. Gusa nabo ngo bahora bafite ubwoba kubyo yakorerwa nyuma y’aho batemeye insina ariko uwabikoze ntabashe kumenyekana.

Karemera Straton, avuga ko nta muyobozi ukwiye kwemerera abaturage ibintu kandi azi neza ko ntacyo azakora. Avuga ko usanga bigaragara ko ari ukwikiza umuturage, aho ibyo bituma nabo nk’abaturage batakariza icyizere abayobozi bakora batyo.

Yagize ati” Birababaje kubona umuyobozi yifata akabeshya umuturage, kandi dukunda kumva babwira Perezida wa Repuburika ko umuturage ari ku isonga”. Akomeza avuga ko iyo babwiye abaturage ibyo batazabasha gukora biba bisa nko kumwikiza, ko kandi birangira batakarijwe icyizere muri byinshi bagomba umuturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo atakizi, ariko ko niba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yaremereye umuturage kumuha izindi nsina zo gutera nyuma y’izo yatemewe, ko agiye  kubikurikirana afatanyije n’abashinzwe ubuhinzi.

Meya Kayitare, avuga ko kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2021 batangiye kuvugurura urutoki mu karere ka Muhanga, ko bityo bafatanyije bazareba ko uyu muturage yafashwa gutera urutoki ndetse n’abandi baturage bashobora kumworoza.

Mu gihe cyo kwibuka hakunze kugaragara ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994. Gusa na none, abaturage bakunze kuganirizwa no kwibutswa ko bagomba kuba hafi y’abarokotse no kubarinda icyahungabanya ubuzima bwabo ndetse no gukomeza komora ibikomere basigiwe n’amateka mabi arimo n’ibikorwa byangiza umutekano wabo.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →