• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
13/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
13/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
13/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana

Muhanga: Umuryango FPR-Inkotanyi ugiye kubaka  icyicaro kizatwara asaga Miliyari 1 y’u Rwanda

Umwanditsi
June 20, 2022

Umuyobozi(Chairperson) w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Muhanga, akaba n’umuyobozi w’aka karere, Kayitare Jacqueline yemeza ko bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2022 ibikorwa byo kubaka icyicaro cy’uyu muryango bizatangira. Kizubakwa hafi ya sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, inyuma y’Ikigo cy’imisoro n’amahoro ishami rya Muhanga. Meya Kayitare, ahamya ko amaboko y’abanyamuryango bayizeye muri iki gikorwa.

Meya Kayitare, ibi yabitangarije abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu nama y’Ubukangurambaga yahuje abagize urwego rw’ubukangurambaga kuva ku kagali kugera ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, inama yabahurije i Kabgayi.

Yagize ati” Aho umuryango wacu ukorera ni hato, dukeneye kubaka inzu igezweho yajya yifashishwa mu gihe twagize inama. kandi tukagira icyicaro cyacu twigengaho”. Akomeza avuga ko aho bakoreye iyi nama ari heza, ariko ko bibasaba kuhishyura. Avuga ko mu bushishozi, barebye bagasanga ingufu z’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi nkuko bisanzwe zishyizwe hamwe zakora iki gikorwa bakishakamo ibisubizo.

Meya Kayitare, yemeza ko mu kwezi kwa Nyakanga 2022 iyi mirimo bizera ko izatangira. Yibutsa abanyamuryango ko imikorere y’umunyamuryango ikwiye kugaragarira mu bikorwa kuko bituma n’abandi babigira ibyabo bagakora ntawe basigana kuko ibyo bakora baba babyishimiye kandi babishyizeho umutima.

Yagize ati” Nibyo biracyari mu nyigo, ariko birarangira vuba ku buryo ahagana mu kwezi kwa 7 (Nyakanga), ariko ntabwo ari iby’umuntu ku giti cye buri munyamuryango agomba kugira uruhare kugirango dukomeze ibikorwa byacu, kandi tubigizemo uruhare ntawe dusigana, buri wese agomba gukora uko ashoboye tukabishyira ku mutima kugirango imikorere yacu ikomeze kugerwaho”.

Nsengimana Osward, umukangurambaga mu murenge wa Nyabinoni witabiriye ubu bukangurambaga avuga ko ubusanzwe abanyamurya go ba FPR- Inkotanyi basanzwe bitanga bityo ko nta kabuza ibyo biyemeje babigeraho kandi bakazabikora nta kabuza.

Yagize ati” Nibyo icyo twiyemeje tukigeraho dufatanyije, ariko ntakabuza ko tugomba kubigeraho, kuko ubwitange bahorana butuma byinshi biyemeje babigeraho”.

Habyarimana Alfred, akuriye Komisiyo y’Ubukungu mu muryango FPR -Inkotanyi. Yabwiye intyoza ko bafite icyizere cy’uko iki cyicaro kizuzura vuba ndetse akemeza ko binashoboka ko amafaranga yanajya munsi ya Miliyari 1 nubwo hari abazitanga bagatanga ubushobozi, abandi bagatanga imibyizi cyangwa ibikoresho mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo. Yemeza ko byanashoboka abantu bakanafata ideni muri Banki.

Iki cyicaro kigiye kubakwa, kizajya cyakira inama z’umuryango ndetse amakuru yandi twamenye ni uko hazajya hanakoreshwa n’abafite ibirori, bajya binjiza amafaranga yajya afasha umuryango gukemura ibindi bibazo.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5815 Posts

Politiki

4066 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

995 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga