Muhanga: Uwafungiwe Jenoside agafungurwa arakekwaho gufata ku ngufu uwayirokotse

Mu rukerera rwo ku itariki ya 14 Mata 2022 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi( twirinze gutangaza amazina ye) ufite imyaka 58 yafashwe ku ngufu ahagana ku isaha ya saa mbiri z’ijoro ryo ku wa 13 Mata 2022. Ibi, byakozwe n’umugabo w’imyaka 45 y’amavuko wafungiwe ibyaha bya Jenoside.

Ni amakuru yakomeje gukurikiranwa kugeza ku i saa 11h20 z’amanywa uyu munsi, aho hakomezaga gushakishwa uyu mugabo wo mu kagali ka Mbiriri, Umurenge wa Nyarusange ari naho bivugwa ko yafatiye uyu mubyeyi ku ngufu akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyarusange, Fiacre Ruzindana yabwiye intyoza.com ko uyu mugabo w’Imyaka 45 wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukekwaho gufata ku ngufu no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uyu mubyeyi, ku  bufatanye bw’inzego yaje gufatirwa mu murenge wa Mushishiro, Akagali ka Rwasare, Umudugudu wa Karucuru ashyikirizwa Polisi.

Yagize ati” Uyu mugabo yafatiwe mu murenge wa Mushishiro nyuma y’amakuru twagiye duhanahana n’Urwego rw’umutekano rwunganira akarere (Dasso) n’umudugudu wa Gasharu ho mu murenge wa Mushishiro, atabwa muri yombi mu kagali ka Rwasare, Umudugudu wa Karucuru. Agomba gushyikirizwa Police kugirango ashyikirizwe RIB Sitasiyo ya Muhanga abazwe ibijyanye n’icyaha akekwaho”.

Nyuma y’uko uyu mubyeyi afashwe ku ngufu yahungabanye, ntari kuvuga ndetse yagejejwe ku kigo Nderabuzima cya Gikomero giherereye mu murenge wa Nyarusange ahabwa ubuvuzi bw’ibanze, ariko yoherezwa ku ivuriro rikuru rya Kabgayi kugirango akomeze yitwabweho.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →