Muri Minisiteri y’Ubuzima zahinduye imirishyo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakuye ku mirimo y’ubuminisitiri Agnes Binagwaho wari uyiyoboye igihe kitari gito.

Nkuko byemejwe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 12 Nyakanga 2016, nibwo hasohotse ku mugaragaro itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko Agnes Binagwaho atakiri Minisitiri w’ubuzima.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, byasohoye itangazo rihamya ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, yakuye mu mirimo uwari Minisitiri w’ubuzima Agnes Binagwaho.

Ministere1

Agnes Binagwaho wakuwe ku mirimo y’ubuminisitiri muri Minisiteri y’ubuzima, yari amaze igihe kitari gito muri iyi minisiteri kuko muri 2008 yahawe kuba umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri aho uyu mwanya yawumazeho imyaka itatu kugera muri 2011 ubwo yahabwaga umwanya wo kuba Minisitiri w’Ubuzima.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →