Musanze: Abakora irondo ry’umwuga bibukijwe inshingano zabo mu gukumira ibyaha

Mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano w’abaturage, Polisi y’u Rwanda ikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, muri bo harimo n’abakora irondo ry’umwuga. Abagera kuri 129 baganirijwe uko barushaho kunoza akazi bashinzwe.

Aba baba ari abaturage batoranyijwe na bagenzi babo ku midugudu bagafasha inzego z’umutekano gukomeza gucunga umutekano, bagira uruhare mu gukumira ibyaha birimo ubujura, ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano.

Kuri iki cyumweru tariki 20 Mutarama 2019, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yasuye abagize irondo ry’umwuga 129 bo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, baganira ku buryo barushaho kunoza akazi bakora.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kurebera hamwe uruharwe rwabo mu gukumira ibyaha, bafasha abaturage kubumbatira umutekano.

Yagize ati “Akazi mukora mugakorera mu mujyi wa Musanze, ni umujyi usangamo abantu bafite imyitwarire itandukanye. Ni ngombwa ko ibi byose mu bimenya mu kabihuza n’ubunyamwuga bityo ibyaha bikabasha gukumirwa.”

CIP Twizeyimana yakanguriye aba banyerondo kujya bakorana bya hafi n’inzego z’umutekano bagahanahana amakuru, igihe hari ibyo bamenye bishobora guhungabanya umutekano.

Mu mujyi wa Musanze hari hamaze iminsi havugwa ubujura bworoheje bw’abantu bashikuza amatelefoni n’amashakoshi abagore ariko kuri ubu CIP Hamdun yemeza  ko ubu bujura butakigaragara.

Yagize ati:”Nibyo koko mu minsi ishize hari abantu bitwikiraga ijoro ahatari amatara ku mihanda bagashikuza abantu amashakoshi n’amatelefoni ariko k’ubufatanye n’abanyerondo n’inzego zishinzwe umutekano ubu bujura bumaze kugabanuka.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko ubusanzwe abanyerondo b’umwuga mu karere ka Musanze ndetse no mu Ntara yose bagira uruhare runini mu gufasha inzego z’umutekano mu gukomeza gusigasira umutekano w’abaturage binyuze mu guhanahana amakuru abanyabyaha bagafatwa.

Nyuma y’inama, abanyerondo bashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ibegera ikabagira inama. Bishimiye amahugurwa bahawe bemeza ko azabafasha kurushaho gukora kinyamwuga bityo bakabasha gukumira ibyaha bitaraba.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →