• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Musanze: Abatwara abantu ku magare bibukijwe kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda

Umwanditsi
May 20, 2019

Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda, Muri iki cyumweru dushoje, Polisi ikorera mu karere ka Musanze yaganirije abanyonzi bagera kuri 1200 mu kwirinda impanuka.

Nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda itangije ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 mu kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda bufite insanganyamatsiko igira iti “Gerayo Amahoro”, abakoresha umuhanda bose barasabwa kugira uruhare mu kurwanya  impanuka  zo mu muhanda  byaba byiza zigacika.

Iyi nama yitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene arikumwe n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere Chief Inspector of Police (CIP) Augustin Habimana

Umuyobozi w’akarere Habyarimana yakanguriye abo banyonzi kugira uruhare mu kurwanya impanuka zo mu muhanda bubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga kuko amagara asese ntayorwe.

Yagize ati” Turabasaba gushyira ibyangombwa byose bisabwa ku magare yanyu birimo amatara, inzogera, utugarurarumuri n’ibindi, kandi mukirinda gutwara ni joro kuko bitemewe kandi mujya munyura aho mwagenewe mwirinda kuvogera inzira z’abanyamaguru n’izibindi binyabiziga muharanira Kugerayo Amahoro.”

Yakomeje yibutsa aba banyonzi gukorera hamwe kugira ngo nihagira ukora amakosa bamumenye muburyo bworoshye kuko gukorera hamwe ari nabyo bizabafasha kwiteza imbere.

CIP Habimana yavuze ko ari byiza ko buri muntu wese agomba gusobanukirwa n’imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo impanuka zibashe gukumirwa, kuko zitwara ubuzima bwa benshi abandi zikabamugaza.

Yagize ati “Abatwara abagenzi ku magare n’abakoresha umuhanda bose bakwiye kugira uruhare mu gukumira impanuka, ntizigire uwo zivutsa ubuzima .”

Yakomeje abwira abantu bose bakoresha umuhanda ko kugira ngo impanuka zicike ari uko buri wese yabigiramo uruhare, yubahiriza inzira z’abanyamaguru n’andi mategeko awugenga.

CIP Habimana asoza abwira abanyonzi kugira uruhare mu gukumira n’ibindi byaha bishobora guteza umutekano mucye.

Abanyonzi biyemeje ko bagiye guharanira kugerayo amahoro basigasira amagara yabo n’abo batwaye .

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga