Musanze: Abatwara abantu ku magare bibukijwe kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda

Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda, Muri iki cyumweru dushoje, Polisi ikorera mu karere ka Musanze yaganirije abanyonzi bagera kuri 1200 mu kwirinda impanuka.

Nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda itangije ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 mu kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda bufite insanganyamatsiko igira iti “Gerayo Amahoro”, abakoresha umuhanda bose barasabwa kugira uruhare mu kurwanya  impanuka  zo mu muhanda  byaba byiza zigacika.

Iyi nama yitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene arikumwe n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere Chief Inspector of Police (CIP) Augustin Habimana

Umuyobozi w’akarere Habyarimana yakanguriye abo banyonzi kugira uruhare mu kurwanya impanuka zo mu muhanda bubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga kuko amagara asese ntayorwe.

Yagize ati” Turabasaba gushyira ibyangombwa byose bisabwa ku magare yanyu birimo amatara, inzogera, utugarurarumuri n’ibindi, kandi mukirinda gutwara ni joro kuko bitemewe kandi mujya munyura aho mwagenewe mwirinda kuvogera inzira z’abanyamaguru n’izibindi binyabiziga muharanira Kugerayo Amahoro.”

Yakomeje yibutsa aba banyonzi gukorera hamwe kugira ngo nihagira ukora amakosa bamumenye muburyo bworoshye kuko gukorera hamwe ari nabyo bizabafasha kwiteza imbere.

CIP Habimana yavuze ko ari byiza ko buri muntu wese agomba gusobanukirwa n’imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo impanuka zibashe gukumirwa, kuko zitwara ubuzima bwa benshi abandi zikabamugaza.

Yagize ati “Abatwara abagenzi ku magare n’abakoresha umuhanda bose bakwiye kugira uruhare mu gukumira impanuka, ntizigire uwo zivutsa ubuzima .”

Yakomeje abwira abantu bose bakoresha umuhanda ko kugira ngo impanuka zicike ari uko buri wese yabigiramo uruhare, yubahiriza inzira z’abanyamaguru n’andi mategeko awugenga.

CIP Habimana asoza abwira abanyonzi kugira uruhare mu gukumira n’ibindi byaha bishobora guteza umutekano mucye.

Abanyonzi biyemeje ko bagiye guharanira kugerayo amahoro basigasira amagara yabo n’abo batwaye .

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →