Musanze: Mu ishuri rikuru rya Polisi hatangijwe amahugurwa y’abapolisi 17 baturuka muri Interpol

Mu ishuri rikuru rya Polisi y’Igihugu- National Police College (NPC) rihereye mu karere ka Musanze, kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga 2019, hatangijwe amahugurwa y’icyumweru yitabiriwe n’ibihugu bigera kuri cumi na kimwe by’ibubimbiye mu muryango mpuzamahanga wa Polisi uzwi nka INTERPOL.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi bagera kuri 17 baturutse mu bihugu bya; Mozambique, Botswana, Ghana, Mauritania, Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, Nigeria, Afrika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Kenya, Bourkinafaso ndetse n’u Rwanda ari narwo rwakiriye aya mahugurwa.

Intego y’aya mahugurwa ni ukuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abapolisi bibumbiye muri Interpol (International Police), imikoranire myiza hagati ya za Polisi z’ibihugu bigize uyu muryango mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha no kugenza ibyaha mu buryo bwimbitse bahanahana amakuru.

Aya mahugurwa akaba azatangwa n’impuguke zaturutse mu bihugu bitatu aribyo: Ubufaransa, Singapore na Kenya.

Afungura aya mahugurwa, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi NPC, Commissioner of Police (CP), Christophe Bizimungu yashimiye Interpol kuba yaratekereje gukorera aya mahugurwa mu Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize uyu muryango wa Interpol.

Yagize ati “Turashimira ubuyobozi bwa Interpol kuba bwarateguye aya mahugurwa by’umwihariko akabera mu Rwanda. Aya mahugurwa abayitabiriye bazungukiramo byinshi kuko bazaganira ku bintu bitandukanye banarusheho kuzamura umubano n’imikoranire myiza hagati ya za Polisi z’ibihugu byabo hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.”

CP Bizimungu yongeyeho ko uko Isi yihuta mu iterambere ari nako ibyaha birushaho kugenda byiyongera cyane cyane ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibindi kandi ko ababikora nabo barushaho kugenda bahindura amayeri babikoramo, akaba ariyo mpamvu haba hacyenewe ubufatanye hagati ya za Polisi z’ibihugu bigize INTERPOL.

Ati “Isi ubu yabaye nk’umudugudu guhanahana amakuru birihuta, n’abakora bene ibyo byaha biraborohera. Aya mahugurwa rero niyo mpamvu aba akenewe kugira ngo bigire hamwe uburyo bashobora guhangana n’ibi byaha by’inzaduka.”

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kuzaganiriramo bungurana ibitekerezo bitandukanye mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha ndetse no kongera ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu baje bahagarariye.  

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →