Mushishiro: Abo mu Mudugudu w’ikitegererezo wa kanombe bahigiye kuwugira nka Kanombe ya Kigali

Abaturage bo mu kagali ka Nyagasozi mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Kanombe ho mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga, bihaye umuhigo wo kubaka umudugudu uhiga iyindi mu ntara y’Amajyepfo, ariko by’umwihariko ngo kanombe yabo igasa na Kanombe nziza ya Kigali, aho uhageze atahatandukanya n’aheza asize mu murwa mukuru.

Nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2019, bamwe mu baturage bawitabiriye batangaje ko bafite intego yo kuza kwisonga muri gahunda yo gukora umudugudu w’ikitegererezo, ariko ngo umudugudu wabo ukazaba ufite umwihariko ku buryo uwugezemo avuye i Kanombe mu murwa mukuru wa Kigali agira ngo niho akiri.

Ntibansekeye Alphred umwe mu baturage bahatuye agira ati « Twebwe twagize amahirwe umudugudu wacu wa Kanombe ugirwa uw’ikitegererezo. Turashaka ko tuzawugira umudugudu ntangarugero mu Ntara yacu, ndetse n’abavuye i Kanombe ya Kigali bagire ngo baracyari mu murwa mukuru.

Gukora umuganda rusange kenshi, no gushyira mu bikorwa iby’ibanze buri rugo rugomba kuba rwujuje ngo ni kimwe mu bizihutisha gahunda yo kugira umudugudu wabo ikitegererezo mu yindi midugudu.

Imihanda ni kimwe mubyo aba baturage batangiriyeho gutunganya.

Mu kwezi kumwe iyi gahunda itangiye, ingo zituye umudugudu w’ikitegererezo wa Kanombe zamaze gushyira mu bikorwa ibyo zisabwa, nko gukora amasuku munzu batuyemo, kugira ibiraro by’amatungo, kugira akarima k’igikoni, umugozi w’imyenda, agatanda k’amasahane, ubwiherero bwujuje ibyangombwa, kugira imihigo y’urugo n’ibindi.

Aba baturage, bavuga ko intego bafite ari ugukora ibyo basabwa byose mu gihe gito maze nabo bagasigara basaba Leta n’abafatanyabikorwa kubakorera ibyo badafitiye ubushobozi.

Umutesi Xavera agira ati « Ubu rwose n’imihanda mitomito twamaze kuyitunganya, ubu igikorwa nyamukuru turiho ni ukuvugurura ubuhinzi duhereye ku rutoki, maze natwe tugasaba ubuyobozi kuduha ibyo tudashoboye, nk’amashanyarazi, amazi mungo amashuli meza n’ibindi ».

Gakuba Diogene, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Mushishiro nawe yemeza ko abo baturage bafite ishyaka ryo kugera ku bikorwa bya ngombwa umudugudu ufite mu ntego.

Agira ati «hari ubwo bo ubwabo bisabira gukora umuganda udasanzwe bagatunganya ibikorwa runaka, cyangwa bakagenzura mu ngo za bagenzi babo niba ibyo bagomba gukora babikora neza kandi ku gihe kugira ngo badasigara inyuma ».

Akomeza avuga ko ibyo byose babikora banashingiye ku mihigo y’akarere ka Muhanga kugira ngo bazabe intangarugero mu kuyesa, kandi abaturage bose bakaba baregerejwe iyo mihigo.

Bakora byose bashingiye ku mihigo y’Akarere yabegerejwe kugira ngo batabusanya.

Kugira umudugudu w’ikitegererezo muri buri murenge ni gahunda yihariye y’Intara y’Amajyepfo, ikaba yaratangiye gushyirwa mu bikorwa kuva kuwa  17 Ukuboza 2018 ari nabwo abayobozi b’Imidugudu basinyanye imihigo bazesa ku bufatanye n’abaturage, aho buri murenge ugomba kugira umudugudu w’ikitegererezo.

Ernest Kalinganire

Umwanditsi

Learn More →