Ngororero: Ntawe ukwiye gukorera mu “bwajaba” mu gihe afasha abaturage-Guverineri Habitegeko

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François aributsa abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Ngororero kudakorera mu “ubwajaba” mu gihe baje gukorera abaturage kuko bituma bita kuri bacye kandi hari benshi bakeneye ubufasha, bityo bigatuma imibare ijyanye n’ubuzima ihora hasi aho kuzamuka.

Guverineri Habitegeko, ibi yabisabye ubwo hatangizwaga imurikabikorwa rihuza imiryango itandukanye iri muri DJAF isangano isaga 45 ikorera muri aka karere ka Ngororero, aho ifasha abaturage kuva mu mibereho mibi, harimo kubakirwa amacumbi, kubegereza ibikorwaremezo n’ibindi bitandukanye bakenera bya buri munsi.

Yagize ati” Bafatanyabikorwa bacu dukunda, ntabwo mukwiye gukorera mu “Ubwajaba“, aho usanga buri wese agira akantu kamwe yitaho akibagirwa ko ako yirengagije gakura kandi kakazagaragara. Ntabwo mukwiye kwibagirwa ko hari ibindi bibazo abaturage bafite. Mukwiye kubafasha. Reba uwo ugiye gufasha kuva mu mirire mibi umubaze niba yaratanze Mitiweli, ese afite isuku, iwe hifashe gute, abana baba biga? Numufasha urebe icyo ababaye kurusha ikindi niho tuzaba twubaka ibiramba”.

Akomeza asaba Abanyamadini ko inyigisho batanga ku bayoboke babo zajya zishingira ku bikorwa aho kubizeza ko bazajya mu Ijuru, akajyayo afite imirire mibi cyangwa nta cumbi agira. Wabanza ukamwereka uko yakwibonera aho kuba bityo ukanamufasha kumva neza ijambo ry’Imana atuje kuko utamufashije kubimubangamiye byose ukita ku kantu kamwe gusa byagorana ko tugera ku ntego tuba dufite iyo tuje gufasha ibibazo bizahaza umuryango n’abawugize.

Abitabiriye iri murika bikorwa bahuriza ku kuba abakeneye ubufasha ari benshi, ko kandi bamwe muri bo babugezwaho hagamijwe kubavana aho bari habi. Bavuga ko nubwo batabageraho mu buryo bw’ibikenewe byose, bizeye ko bazabigeraho bitewe n’ubushobozi bafite bwo kubitaho kabone nubwo wenda batabagereraho rimwe bose.

Perezida W’ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’aka karere (DJAF Isangano), Padiri Rutakisha Jean Paul akaba umuyobozi wa Cartas ya Diyosezi ya Nyundo, avuga ko we n’abo ayoboye iyo bateganya ibikorwa bicarana bakabitegura buri mufatanyabikorwa akerekana ibyo azafasha abaturage.

Ahamya ko nibura 40% by’amafaranga y’umushinga agura ibikoresho bizakomeza gukoreshwa n’abagenerwabikorwa, 20% akifashishwa mu guhugura, andi akajya mu guhemba no bindi hagamijwe ko byose bigerwaho nubwo hari aho bitaranoga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Christophe Nkusi yemeza ko abafatanyabikorwa bafasha akarere kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’imyumvire yabo, ko kandi bizeye ko bazakomeza kuzamuka kugirango babashe gutera imbere kurushaho.

Yagize ati” Abafatanyabikorwa baradufasha cyane kuko badufasha guhugura abaturage bityo imyumvire ikazamuka, bakarushaho gukomeza kugira imibereho myiza, bakarushaho gutera imbere. Twebwe nk’ubuyobozi bw’Akarere naba bafatanyabikorwa dufite imishinga myinshi duhuriraho kandi migari tuzakorana irimo kubaka inzu z’ubucuruzi ndetse no gukomeza kubakira abatagira amacumbi. Ntabwo tugomba gutegereza akimuhana kuko kaza imvura ihise”.

Muri iri murikabikorwa rizamara iminsi 4, haramurikwa ibikorwa na serivisi ibigo biha abaturage baba abahinzi borozi, ubucuruzi, ibigo by’imari, ubukangurambaga ku mategeko, kwita kubatishoboye ndetse n’ibindi bitandukanye bikazasoza tariki ya 22 Nyakanga 2022. Rifite insangamatsiko igira iti” DJAF Terimbere Ngororero; Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu“.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →