• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
30/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
30/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
30/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes

Ngororero: Umubare 190 mu bukangurambaga bwo kurinda inda zitateguwe mu bangavu

Umwanditsi
June 15, 2022

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe aremeza ko urubyiruko ni rubasha kumva ibikubiye mu bukangurambaga bwitiriwe umubare 190, bizatuma abarushuka bakarutera inda z’imburagihe batazagera ku migambi mibisha yabo kuko ruzaba rwarigishijwe neza, rwaramenye inzira zikoreshwa n’abarushuka.

Meya Nkusi, ibi yagarutseho ubwo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwatangizaga ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, aho bari mu karere ka Ngororero. Ni ubukangurambaga bugamije  kwirinda ibyaha byugarije urubyiruko bwatangirijwe mu ishuri rya College de l’Immacule Conception de Muramba ku wa 11 Kamena 2022.

Meya ati” Mu karere kacu twashyizeho gahunda yo kurandura ihohoterwa rikorerwa abangavu biciye muri Gahunda y’i 190 twahaye igisobanuro cy’uko; Abangavu badakwiye kwishora mu mibonano mpuzabitsina y’umunsi umwe (1), agatwita amezi icyenda (9) maze ubuzima bwe bukaba zeru (0)”.

Akomeza avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo kugira ngo bumvishe aba bangavu ko badakwiye kumva ababashora mu mibonano mpuzabitsina ari bato, kuko bibangiriza ubuzima. Agira kandi ati“ Turabona bagenda barushaho kumva impamvu y’iyi gahunda kandi na nyuma ntawuzabasha kubashuka kuko bazaba barigishijwe neza”.

Yongeyeho kandi ko imwe mu mpamvu bakwiye kugendera kure ababashuka bagamije  kubasambanya ari uko babangiriza ubuzima kandi rimwe na rimwe bakaba bashobora kugwa mu byaha bashaka kwikiza inda batewe. Yabibukije ko amategeko abarengera mu gihe bahuye n’ihohoterwa, baba barikorerwa n’ababarera cyangwa bakarikorerwa n’inshuti z’umuryango.

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Kalihangabo Isabelle avuga ko nta mwana n’umwe ukwiye kwangirizwa ubuzima kubera intege nke afite, ahubwo ko buri wese akwiye kumurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose yakorerwa n’uwarimukorera.

Yagize ati” Ibi dukora ni ugushakira ineza abana bacu, Abana b’Igihugu kuko nta mwana ukwiye kwangirizwa ubuzima kubera intege nkeya. Twebwe abakuru dufate iyambere yo kubarinda ihohoterwa ryose bahura naryo ndetse no gucungira hafi abahohotera abana n’urubyiruko bagafatwa bakaryoza ibyo bakoze”.

Yongeyeho kandi ko buri mubyeyi murezi adakwiye kwitwaza akamaro amariye umwana kugirango amukoreshe ibyo ashaka kuko ibyo amukoresha bishobora kuba mu bigize icyaha. Yabasabye kwitwararika no kudahungabanya umwana.

Ihirwe Nezerwa Stella, avuga ko buri wese aramutse yumvise neza igisobanuro cy’imibare yifashishwa n’akarere ka Ngororero mu bukangurambaga bwo kwamagana abangiza abangavu, abaziterwa bagabanuka.

Yagize ati” Buri wese agomba kumva neza icyo iyi mibare ivuze ku buzima bwacu twebwe abangavu kuko ni twebwe dukorerwa ihohoterwa cyane bityo tukamagana abangiza, abatwangiza bakadutera inda kubera ibishuko batugushamo”.

Rukundo Jean Pierre, avuga ko urubyiruko rudakwiye kwirara, ko ahubwo rukwiye kumva ibyo rusabwa n’ababyeyi ndetse rugafunguka amaso kuko abarushuka bagamije inyungu zabo ntaho baca, ahubwo bajya bafatwa bagafungwa bataragera ku mugambi wabo.

Yagize ati” Urubyiruko rw’ubu ubona rwirara cyane, ariko ntabwo ariko bikwiye. Rukwiye kumva neza icyo ababyeyi barushakaho ndetse rukabanza kureba ibyo rukora n’abo rugendana nabo, ariko na none rukirinda abarushuka bagamije kuruyobya kubera inyungu zabo, rugatanga amakuru kugirango abashaka kurushuka bafatwe hakiri kare bataragera ku mugambi wabo”.

Muri aka karere ka Ngororero, habarurwa abakobwa batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure basaga 136 muri 2020-2021, mu gihe muri  2021-2022 bagabanutse bagera kuri 62 kandi ubukangurambaga burakomeje kuko aba bazwi ni abamenyekana. Hari abatabivuga bakabikomeraho kugirango batabazwa abazibateye.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5804 Posts

Politiki

4055 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga