NI GUTE WAHANGANA N’IBIBAZO URIMO-IGICE CYA 3 – Rev. / Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti” Ni gute wahangana n’ibibazo urimo-igice cya 3”?.

Matayo 18:19-20

“……………….”

Igihe cyose tuba turi gushaka Imana, bitashoboka ko Imana ivugana natwe gusa. Ariko hari igihe tuba turi kuyisenga, Imana igakunda gukoresha abantu mu kudufasha. Ushobora kuvuga uti” Pastor ko watubwiye ko udakwiriye gushaka umwana w’ Umuntu? Nyumva neza ntabwo navuze ko utagomba kwifashisha umuntu.

Ni iki nashatse kuvuga? Nashatse kuvuga ko Wowe ugomba gufasha Imana bwa mbere kandi Imana ikakwereka aho ugomba kujya. Niba Imana ishaka ko hari umuntu ugomba kugufasha mu bibazo byawe. Yo izamwohereza kandi imwereke wowe mu nzira zitandukanye. (Wongere wumve ubuhamya bwatanzwe).

Ikibazo aho kiri ni uko dushaka gufungurira umuryango abandi bantu mu bibazo byacu kandi nabo bantu bagashaka ko aribo barangiza ibyo bibazo ubwabo gusa. Nyemerera nkubwire ikintu kimwe, mu buzima bw’ umuntu ni ubutunzi kugira inshuti zubaha Imana ( godly friends).

Abantu bakunda Imana, abantu bazi uburyo bwo gusenga Imana, Abantu bavugana n’ Imana. Ariko ikibazo nakubaza ni iki: Waba ufite umuntu usangiza ibibazo byawe kandi nawe ntabisangize abandi?

Niyo mpamvu  mu itorero hagombye kuba hari abantu bagenzuwe neza, abagore n‘ abagabo b’abanyamasengesho kandi bahawe amahugurwa yabyo bagomba gukora uwo murimo.

Matayo 18: 19-20

“…………….”

2 ingoma 20: 13-15

“……………….”

Hari Igihe Imana iha umuntu runaka igisubizo cyawe yagufashije gusengera umutwaro wawe. Imana yavugishije umugabo umwe abwira umwami Yehoshafati icyo agomba kumenya. Umva uko yamubwiye: “ URUGAMBA NTABWO ARI URWAWE AHUBWO NI URW’ IMANA “

Iyo ikaba ariyo mpamvu ari ngombwa mu buzima kugira inshuti z’ Imana maze bikaba hari igihe dushaka Imana twifashishije andi bantu.

Mu mwaka w’ 2008 ubwo nari ndangije amasengesho y’ iminsi mirongo ine. Ndibuka nakoresheje igiterane cya Seminar y’ icyumweru cyose kikaba cyari kigizwe n’ amatorero yose yarari muri ako gace hari mu gihugu cya Tanzania .

Ku munsi wagatatu hari umukozi w’ ishyirika ( ONG) wasabye abari bantumiye kubonana nanjye, mu kiganiro twaganiriye afite umubabaro mwinshi utewe n’ umugabo wari waramutaye hashize imyaka 5 agira ati” Pastor nyumva kuko nkimara kumva impanuro ziri mu nyigisho muri njye numvise ngize ukwizera kwinshi kandi numvako ni nkuganiriza ku kibazo cyanjye maze ukagira icyo umbwira Imana iza kugarura umugabo wanjye.”

Ntakindi namusubije usibye ku mubwira agakomeza gusengera uko kwizera yagize kukaguma muri we. Nyumva neza ntabwo namubwiye gusengera umugabo we namubwiye gusengera ukwizera Imana yari ishyize muri we kuko naguma kwizera Ibyo kandi akaguma kuba imbere y’ Imana niyo ntamusengera Imana iramuzanira umugabo we.

Ntabwo icyumweru cyashize umugabo atamuterefonnye kandi anamubwira ko ari kwitegura kugaruka. Ikibazo ntabwo ari ukumva icyo inshuti y’ Imana ikubwira ahubwo bigusaba kumva muri wowe ugifite kwa kwizera wagize ku kibazo cyawe. Biragusaba gutera intambwe ukagira icyo ukora nawe.

Umuntu Imana ikoresha aba ari IKIRARO ( Bridge) UCYUHO URI GUSHAKA IMANA. Imana iba ifite ibisubizo by’ Ibibazo unyuramo kandi Imana iba ifite umunsi, isaha, umunota iba yateguye wo ku kubohora muri ibyo bibazo.

Akenshi abantu bakunze kumbaza bati” Yego turizera ko Imana isubiza ariko hari igihe idasubiza mu gihe uba ukeneye igisubizo, igaceceka. Nibyo hari igihe Imana iba nkaho yicecekeye ariko ntibivuga ko itatwitaho. Ku mpamvu imwe cyangwa indi hari igihe iceceka ariko yagize icyo yakoze kugira ngo nabwo itegure imitima yacu.

Ubu kano kanya mfite ikibazo maranye umwaka wose kandi nacyeretse Imana. Imana nayo icyo yakoze ni uko yagitesheje agaciro kuburyo abandi bumva ari ikibazo cyagombye gutesha umuntu umutwe ariko muri njye kikaba cyaribagiranye nkaho kitigeze kibaho cyangwa kiriho nubwo nkomeza kugisengera.

Icyo nshaka ku kubwira ni iki: nubwo isa nicecetse ariko hari icyo iba yakoze mu mutima wawe. Simvuga ku kongerera imbaraga zo kwihangana ndavuga kugisiba kikibagirana muri wowe nunbwo kigihari kandi ni ingaruka zacyo zikaba zihari ariko ntuboneko ari ingaruka zacyo ahubwo ukumva ari ubuzima busanzwe. Ntabwo Ushobora kubyumva!

Bibiliya nabwo hatubwira uko Daniel yari afite ikibazo agafata umwanzuro wo kugisengera. Bibliya itubwira ko agitangira kugisengera ku munsi wambere Imana yamwumvise kandi ikanamusubiza ndetse ikohereza Malayika kumuzanira igisubizo ariko ikibazo kikaguma kwakundi cyari kimeze.

Uti gute?

Malayika yazanye igisubizo Umudayimoni ahagarika Malayika mu kirere birinda gusaba Daniel gukomeza gusenga ndetse bizagusaba nabwo Imana kohereza umukuru w’ abamalayika kuza gufasha uwo mu Malayika. Ibyo byasabye Daniel gukomeza gusenga no gutegereza igisubizo iminsi 21.

Ushobora nabwo kumbanza uti:” Pastor ubwo wadusobanurira uburyo umudayimoni ashobora guhagarika Malayika w’Imana ishoborabyose kabisa.” Birashoboka ndetse niyo umukuru w’ abamalayika azakuzana n’abandi bamarayika 3 ariko Daniel yaracitse intege zo gukomeza gusenga nabwo ntibari gusunika uwo mudayimoni ngo ave munzira batambuke.

Ibi ntabwo bireba Imbaraga z’ Imana cyangwa Imbaraga z’ abamalayika ahubwo bireba uburyo Imana yateganyije inzira ibintu bigomba kunyuramo. Iyi ni indi topic-ingingo ya Seminar Igihe cyabyo ni kigera nzabivugaho.

Imana igira inzira inyuzamo ibintu byayo, Imana igira isaha yayo yo gusubiza. Niyo mpamvu hari igihe itegura abantu bayo bakakubera ikiraro kikugeza kuriyo mu gihe uba uri kuyishaka.

Imana iguhe Umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries

Email: estachenib@yahoo.com

+14128718098(WhatsApp)

Umwanditsi

Learn More →