NI GUTE WAHANGANA N’IBIBAZO URIMO-IGICE CYA 4- Rev. / Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti” Ni gute wahangana n’ibibazo urimo-igice cya 4”?.

2Ngoma 20:21_23  

Imana igihe cyose ihora ari nziza. Mukurangiza ibibazo byacu tugenda duhura nabyo ndetse tunyuramo. Imana iba ifite igihe cyayo cyo gutabara ndetse n’uburyo bwayo ikoresha kuri buri kibazo kandi inzira ikoresha ziba zitandukanye. Iyo ntekereje iyo mpanganye n’ikibazo mu buzima, ibibazo byose mpura nabyo byubaka ukwizera kwanjye mu buryo bushya.

Hano Imana yaravuze iti:

“URUGAMBA ATARI URWANYU.” Nta ngabo zawe nkeneye gukoresha kuko ndashaka ku kwereka ko urugamba atari urwanyu ahubwo koranya abaririmbyi banjye. Ndashaka kugusobanurira neza. Umwuka wera namfashe tuvuge ko abanzi bashaka gutera Igihugu cyacu, none umuyobozi w’Igihugu ushinzwe gutanga itegeko ko ingabo zihaguruka zikajya guhagarika ibyo bibazo bishobora kuba.

Inzira nziza yo kuba wamenya cyangwa kubona mu buryo bw’Umwuka. Waba wizeye ko Imana ari nini kubirusha, waba wizeye ko Imana yagutabara mu nzira yayo, ku isaha yayo, waba wemera kurushaho guha Imana umwanya mu mibereho yawe ikakuzunguruka.

Hari igihe Imana mu kurangiza imigambi yayo mu buzima bwawe ikoresha ibibazo byawe maze ikagusaba ikintu wowe utakwiyumvisha. Ntabwo niba warasomye inkuru za Yosuwa ubwo yaragiye gutera Yeriko agenda yateguye uburyo agomba kujya gutera uwo mujyi wari uzengurutswe n’urukuta. Akigerayo n’ingabo yari ayoboye byaramucanze agiye kubona abona undi muntu witeguye urugamba atari uwo mu ngabo ze ndetse akabona ko atari n’uwo mu ngabo z’abo bagiye guhangana.

Malayika ati: Soma rero sobanuka bishoboka kuri njye ihane, kwetura inkweto wambaye. Hari igihe biba ngombwa ko ubanza kwihana bitewe n’aho ibigeragezo byakugejeje kugirango wakire igitangaza cy’Imana.

Hari igihe nigeze guhabwa isezerano rivuga ngo uzashaka ku kurasa agutunze umunwa w’imbunda mu gihe azaba arashe isasu nti rizasohokera imbere aho uherereye, ahubwo rizasohokera inyuma aho aherereye abe ariwe wirasa. Reka nkubwire ko nukomeza gusenga no kwizera; iby’umwanzi wawe akwifuriza niwe bizabaho, iby’umwanzi yifuriza igihugu cyawe nibyo bizaba ku gihugu cye. Ijambo ry’Imana rimaze kutwerekako ubwabo bari bataguranye barashira, abakuvuma, abakwifuriza inabi nibo bizabaho.

Muri iyi minsi hari umuntu wigeze kumbwira ikibazo yari afite amaranye igihe kitari gito asaba Imana kumufasha mu buryo bw’amasengesho kukirangiza,  numva muri njye ntagiye gutekereza. Ubwo yaba agiye mu gihugu ingabo zacu zigomba kuba maso no kugenda zibibona kuko Imana ikunda igihugu cyacu igakoresha umukozi wayo kugirango uwo mugambi uhagarikwe havugwe n’abaririmbyi badafite imbunda aribo bajya imbere, abasirikare bajye inyuma. Ntabyo nzi niba waratangiye kubyumva, ndabizi bisaba umwanya wo kugirango ubyizere kubera ko ari ibintu bidasobanutse.

Amagambo y’igiswayire nyacyo ari kuza mu rurimi rwanjye, ubwo nari muvugishije mu giswayire ati : “ndacyumva ntakibazo” hashize umwanya ndikwibaza impamvu yo kuvuga igiswayire  nza guhishurirwa ko ari umusilamu, ntabwo nabimubwiye bwarakeye arongera aramvugisha maze mubwira icyo Imana imushakaho kandi ko nabikora ibisubizo bitangira kuza ikibazo ni uko atabikoze wariwo muti w’ikibazo. Ningombwa kumva impanuro z’Imana .

Yesuwa icyo yakoze yarihannye Malayika amuha imishinga.

Imana irambwira iti: “Niba ushaka Yeriko, hari icyo ukwiriye gukora nawe ati: “kimbwire vuba, ahubwo watinze, Malayika ati:”ugomba kuzunguruka urukuta inshuro indwi. Ku munsi wa karindwi kunshuro ya karindwi abahungu bawe bavuze amakondera. Niba ari ikondera ntumbaze. Byarakozwe urukuta ruhita rujya hasi. Icyo nshaka ko ureba hano.

Iyo Yesuwa aza kuvuga ati:”ibi ntabwo bisobanutse, ntabwo tumenyereye kurwana akabyanga yari kubona icyo akorerwa aho muri uwo mujyi zari kuba ingorane kabisa. Akibyibaza agiye kumva yumva Malayika aravuze ati: wowe nakomeje kukwitegereza nibyo urimo ndagirango nkumenyesheko iyo mishinga idasobanutse kubera ibyo nari nazanywemo, ariko ntabwo byashoboka kubera ibyo urimo gutekereza, imigambi yawe banza usobanure ibe isobanutse nanjye mbone kugufasha, yohereza Malayika wo kumurwanirira ariko yasangaga ari gukora ibintu bidasobanutse ikakwihorera .

Umwuka Wera yaguhishuriye ibyo wari ukwiriye gukora ibyo gutabarwa bika amateka. Nuko Yesu ati : nanjye ndi umuntu usobanutse usibye ko ndi muri ibi bibazo byancanze.”

Mu bibazo ni ngombwa kubaka ukwizera kugakomera maze ukabona gushyira mungiro ibyo wizeye Imana yakuyoboyemo. Ndashima Imana Yehoshafati n’abantu be uko bizeye maze bafata abaririmbyi bakagenda uko Imana yabibabwiye maze batesha umwanzi umutwe mukudasobanukirwa ibibaye kuko bari biteze ko bagiye guhangana n’izindi ngabo bagiye kumva bumva indirimbo zihimbaza Imana amavuta aturuka muri izo ndirimbo birabacanga ubwo barirangiza; ubwabo barabacanze.

Reka ndangize nkubwira iri jambo uko ibibazo byawe bingana, byaba bikomeye cyangwa byoroheje , nubwo ntabibazo byoroha bibaho k’ubw’umuntu ntacyo wowe ubwawe wabikoraho ariko Imana yo irabishoboye, icyo uzi ni uko wowe ubibona ndetse nuko bikubabaza, nuko ubyumva Imana ifite igisubizo kandi igihe cyose kiba ari cyiza. Kimwe gusa ni ukugerageza kuyizera uko waba uhanganye n’ibibazo uyu munsi Imana yitaye mu gushaka uko wava muri ubwo bubabare .

DUSENGANE IRI SENGESHO.

Mana nshyize ibibazo byanjye kuri wowe ndabiguhaye, Mana nziko uri  Imana nziza kandi y’imbaraga. Ndabizi ko uzi ikintu icyo ari cyo cyose gikenewe kumenywa kubijyanye n’ibigeragezo ndimo mu gihe njye ntacyo nzi kandi ntanabisobanukiwe. Ntabwo nshaka kugutesha igihe cyawe ariko ngiye ku kubaho, ngiye kukwizera, ngiye kureba uko ukora mu buzima bwanjye bigiye kumbera umwanya wo kureba imbaraga zawe mu buzima bwanjye kandi mbasha kwiga byinshi kubijyanye nawe mu gukura no gusobanukirwa biruseho inzira zawe ukoresha utabara, mbisenze  mu izina rya Yesu  Amina.

Imana ikugirire neza kandi Imana igfashe gusobanukirwa n’icyo yifuza muri wowe.

Nibintije Evangelical Ministries

Email: estachenib@yahoo.com

+14128718098(WhatsApp)

Umwanditsi

Learn More →