NI GUTE WAHANGANA N’IBIBAZO URIMO? – Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti” Ni gute wahangana n ‘Ibibazo urimo”?.

2 INGOMA 20: 1-

POINTS: “Imana iri kugenzura ibibazo byawe, Imana ni Inyembaraga kandi nini kurusha ibigeragezo byawe, wicika intege, Shaka Imana muri ibyo bibazo kandi urusheho kuyizera”

(Rev./Ev. Eustache)

Buri wese agira ibigeragezo mu miberereho ye. Kuba umukristo ntibisobanura ko uba mu buzima butagerwaho intambara, ahubwo bivuga ko uba uri mu buzima bugufasha guhangana nabyo.

Igihe kimwe duhura n’ utubazo duto undi mwanya tugahura n’ Ibibazo bikomeye. kubera ibyo imibereho yacu iba yuzuyemo utubazo n’ ibibazo. Ikibazo kikaba ari uburyo tubasha guhangana n’ ibyo bibazo.

Nibyo buri wese afite uko ahangana nabyo kandi mu nzira zigiye zitandukanye ndetse akenshi ugasanga dukoresha uburyo butari bwiza mu guhangana n’ ibyo bibazo. Uyu munsi ndagira ngo nubake umusingi w’ iyi Seminar(Semineri cg amahugurwa) yacu kuko igomba kumara iminsi itanu ( Wednesday- Saturday).

Hari uburyo bwiza bwo guhangana n’ ibigeragezo bitugeraho kandi ijambo ry’ Imana rikaduha inzira nziza tunyuramo yo guhangana n’ibyo bigeragezo. Ndagira ngo nifashishe inkuru y’ umwami Yehoshafati iboneka mu gitabo cya kabiri cy’ ingoma.

Yehoshafati yari umwami Imana yari yarahaye umugisha ubwami bwe cyangwa mu yindi mvugo y’ iki gihe Imana yari yarahaye igihugu cye umugisha utangaje cyane mu nzira nyinshi ku buryo ibindi bihugu bya wutangariraga ndetse bikanamugirira ishyari. Yari umwami wubahaga Imana kandi w’ umunyabwenge.

Yimye ingoma cyangwa yagiye ku butegetsi neza bitewe nabwo n’ ubudahangarwa bwe kandi mu gihe byari bigoye. Kubw’ubwenge n’ umugisha Imana yamuhaye yahinduye icyo gihugu ku buryo uwari ukizi mbere yakigeragamo akakiyoberwa.

Yari yarageze ku butegetsi bwe mu buryo bwiza kandi bushimwa nabose ariko aza kugerwaho inkuri mbi yo guterwa n’ibihugu by’ ibituranyi.

Nawe waba warakijijwe neza ariko ukaza kugerwaho n’ ibigeragezo.

Soma 2 ingoma 20:1

“Hanyuma y’ibyo abamowabu, n’ab’ Abamoni hamwe n’ Abamewunimu batera Jehoshaphat bajya ku murwanya.” Hano urabona ingabo z’ ibihugu bitatu, baturanye bikaba byashyize hamwe kugira ngo bitere igihugu cye.

Igihugu Imana yahaye umugisha bitewe naho cyavuye.

Ndashaka ku kwereka uko uwo mwami yabyitwayemo Kugirango abashe kubona intsinzi. Natwe hari igihe tugerwaho n’ ikibazo mu gihe icya mbere kitararangira hakaza ibindi nka bibiri nabyo bikaza bigafatanya n’ icyambere, ubwo bikaba bitatu.

Ushobora guhura n’ ikibazo cyo kubura akazi, hashira icyumweru hakaza ikindi cyo kubura ibyo ukeneye mu rugo, ikindi cyumweru bakakwirukana munzu kubera kubura ikode. Waba utazi uko ugomba kwitwara hakaza icya kane cyo kurwara pressures.

Nyumva kubera ko buri bigeragezo bigira ibindi bifatanya ndagira ngo nkubwire ko nubwo biba bimeze gutyo haba hari urufunguzo rumwe rwabyo rwo kubihagarika. Reka nkwereke ikintu cya mbere ugomba kumenya mu gihe uri guhangana n’ ibigeragezo.

I. Imana iba ari nini kurusha ibyo bibazo nubwo biba byiteranije. Umva uko Yeremiya 32:17 avuga”

Yewe Mwami Uwiteka dore ni wowe waremesheje ijuru n’ Isi ububasha bwawe bukomeye n’ ukuboko kwawe kurambuye, nta kintu na kimwe kikunanira.” Reba itandukanirizo ry’ Imana yawe n’ ibyo bigeragezo byawe. Imana ni Imana nziza ( Is awesome God). ( Niyo mpamvu njye nzayinambaho).

Ibibazo byacu ni ubusa kuri yo, ntabwo ari ikibazo kuri yo, biba byoroshye kuri yo. Ni nini kuruta ibibazo byacu. Ntabwo ireba uko biri , uko bingana, bishaka kuvuga ko ifite ubushobozi bwo ku bihagarika.

Umva ikibazo Imana ibaza,

Yeremiya 32:29

“Dore ndi Uwiteka Imana y’ ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira?” Igisubizo ni OYA.

Umva niba ubu ufite ikigeragezo icyari cyose, uko byaba bingana kandi bikaba biri ku kubabaza, ukaba ufite ubusharire cyangwa ukaba warabuze ibyawe, ukaba ufite ubwoba bitewe n’ibyo uri gutinya. Nshuti y’ Imana nyemerera ku kubwira ko Imana ubu yiteguye gushaka ku manuka kugirango igufashe gutsinda urwo rugamba nubwo uri gucika intege.

Imana yiteguye kugutabara kuko ari nziza kurusha abandi bantu bose, irashoboye kurusha abapfumu, irakomeye kuruta iyo rushwa wumva ko ariyo yagukura muri ibyo bibazo.

Ifite ubushobozi kurusha Doctor wakubwiye ko udashobora gukira, ifite imbaraga zo kugarura umugabo wawe wagutaye, ifite ubushobozi bwo kugenderera umugore wawe cyangwa fiancés wawe wakwivumbuyeho. Ifite iduka ririmo ibyo yasimbuza ibyawe byatejwe icyamunara, yewe ifite imbaraga ziruta izawe ukoresha wirwanaho mu nzira itari  nziza.

Icyo usabwa ni ukuyizera kandi ugatera intambwe yo kugira icyo wakora ku bwayo.

Umva, inkuru imaze kumvikana ko ibihugu 3 byacuze umugambi wo gutera uwo mwami kugira ngo bamukureho kubera ishyari ryaho yaragejeje igihugu cye. Abaturage bacyo bari batangiye kugira ubwoba.

Birumvikana ko hari n’abandi bumvaga ko ibyo bihugu batabirwanya ngo babashobore ku mpamvu zo kuba baribaziranye cyane kubera ko bagiye baca muri ibyo bihugu mu kubohoza icyo gihugu cyabo.

Abandi bati “ushaka urupfu asoma impyisi “kuko bari bazi aho bakura Imbaraga zabo. Bizeraga ko uwabarinze akanabaha n’ Igihugu azabarinda n’ibyo bihugu kandi bitewe n’umugisha Imana yari yarabahaye bigatuma ingufu zabo ziyongera mu nguni zose.

Umwami azengurutse mu baturage abizeza intsinzi ndetse abereka n’aho imbaraga zabo ziva ndetse n’icyo bagomba gukora mu gufatanya kurwana urwo rugamba.

Dore icyo yabasabye gukora:

(Kurikirana Seminar ku munsi ukurikiyeho kandi urarika inshuti yawe)

Imana iguhe Umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries

Email: estachenib@yahoo.com

+14128718098(WhatsApp)

Umwanditsi

Learn More →