Niba ushaka kugira ngo Polisi irambirwe, ntabwo izarambirwa ahubwo ni wowe uzarambirwa-CP Kabera

CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda nyuma yo guta muri yombi abantu 13 mu rugo rw’umuturage, mu Murenge wa Remera, Akagari ka Nyarutarama bari mucyo Polisi yise ibirori bitemewe kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aburira buri wese kwirengera ingaruka zituruka ku kutubahiriza amabwiriza yashyizweho, ko kandi uwibwira ko wenda Polisi yarambirwa ku mutegereza yaba yibeshya.

CP Kabera, ubwo Polisi yerekaga itangazamakuru aba bantu bafashwe mu mpera z’iki cyumweru mu ijozo ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru, yavuze ko ubwo hamenyekanaga amakuru guhera I saa tatu z’ijoro ( hakiri tariki 16 Mutarama 2021), yuko aba bantu bari mu rugo rw’umuturage mu birori, Polisi yagiyeyo banga kuyikingurira, abarinzi ba nyiri urugo nabo ngo bakaba bari bahawe amabwiriza ko nta gukingurira. Polisi, yahisemo kubararira kugera barambiwe barakingura.

Yagize ati“ Nuko nyine banze gukingura Polisi ikahararira mpaka bafunguye nyine! Ariko se ubundi utekereza ko kwanga gufungurira Polisi uziko Polisi iri bujye hehe? Ibyo twarabivuze!, barambiwe barafungura nyine, none se bajyaga kubigenza bate!? “Twarabivuze yuko niba ushaka kugira ngo Polisi irambirwe, ntabwo izarambirwa ahubwo ni wowe uzarambirwa”.

Zimwe mu modoka z’abari bateraniye muri iki gipangu mu birori baturutse hirya no hino muri Kigali. Photo/Polisi

CP Kabera, akomeza asaba buri wese kubyumva ariko kandi agashimira abanyarwanda n’abandi bose bakomeje gutanga amakuru, abasaba gukomeza kuyatanga kugira ngo abarenga ku mabwiriza bafatwe, bagaragarizwe Abanyarwanda ngo kuko ni nabo bakurura ibibazo.

Avuga ko abafashwe bagomba kwipimisha Covid-19 kandi bakirengera ikiguzi. Ati“ Niko bigomba kugenda, bimwe mubiri bubakorerwe uretse n’iperereza rindi nabo bagomba kwipimisha Covid-19”. Akomeza kukiguzi ati“ Nibo bacyiyishyurira kuko nibo babyiteye, ntawabatumye kujya muri ibyo birori byo mu ngo, nta n’uwababwiye yuko bagomba kurenga ku mabwiriza. Ibyo rero byose barabikurikiranwaho, barabiryozwa, bazanabikurikiranweho nibigaragara ko mu by’ukuri harimo ibyaha”.

Polisi ibinyujije kuru twitter yagize iti;

Nyiri urugo ndetse n’umuzamu umurinda ntabwo bahuza ku mvugo zo kuba banze gukingurira Polisi. Nyiri urugo avuga ko ibyo byabaye we yari yaryamye, mu gihe umuzamu we ahamya ko yamuhaye amabwiriza yo kudakingura ndetse n’igihe Polisi yazaga yamumeyesheje ariko akamubwira ko adakingura. Uyu murinzi nkuko inkuru dukesha ukwezi Tv ibigaragaza, avuga ko yicuza ikosa ryo kuba yaruhije inzego z’umutekano akanga kuzikingurira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →