Ntezimana Sebu, akubutse imahanga kubabwira iby’Imana y’i Rwanda

Ntezimana Sebu, umuvugizi w’Imana y’i Rwanda avuga ko nta mpamvu yatuma abanyarwanda bakomeza gusenga imana bazaniwe n’abanyamahanga kandi nabo bafite imana basenga ikabumva. Urugendo akubutsemo rwari urwo kuvuga iby’iyi mana y’I Rwanda.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Ntezimana Sebu yabwiye intyoza.com ko Imana abanyarwanda bazaniwe n’abanyamahanga atariyo bakwiye kuvuga no gusenga. Avuga ko u Rwanda n’abanyarwanda bafite Imana, ko ndetse kimwe mucyamuhagurukije agiye imahanga ari ukuyivuga no kuyimenyekanisha.

Yagize ati” Mvuye mu gihugu cy’u Bufaransa na Morisiya kubabwira iby’Imana y’i Rwanda, barabyumvise kandi barabyubaha. Abanyarwanda bakwiye kureka kureba ibyo hanze, bakagaruka ku isoko bakareba imyemerere twari dusanganywe, nibajya kwambaza bambaze imana y’I Rwanda.”

Ntezimana Sebu ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege.

Ntezimana, akomeza avuga ko abanyarwanda mbere y’uko bazanirwa Imana n’abanyamahanga ngo bari basanzwe bazi imana, bayemera kandi bayubaha bakanagira uburyo bwabo bwo kuyisenga kandi ikabumva, ikabasubiza.

Ati” Imana y’I Rwanda yahozeho kuva cyera ahubwo abazungu barebye uburyo dufite imyemerere ihamye tunahagazeho, barayifata barayijyana bayihindura uko bishakiye, aba aribyo batugarurira, aba aribyo dufata turabikoresha tubyita ibyacu kandi atariwo muco n’imyemerere yacu. Aho nkubutse, nabasobanuriye iby’iyi mana y’I Rwanda babyumva cyane ndetse duhana gahunda ko bazaza mu kwezi wa 7 tariki 7 uyu mwaka wa 2019 mu munsi wera w’umucyo turimo gutegura, bakareba imyemerere n’imisengere biri mu muco nyarwanda.”

Edouard Mubaraka, wagize igitekerezo cyo kubwira abanyarwanda n’isi ko hari imana y’I Rwanda ikwiye gusengwa kandi ikubahwa, avuga ko igitekrezo yakigize akagisangiza intumwa 11 bagafatanya urugendo aho abagera ku bihumbi 9 mu Rwanda no hanze yarwo bamaze kubyumva. Avuga ko imana y’I Rwanda ikwiye gutandukana n’iy’abandi kuko bafite imyemerere n’imisengere yabo byo mu muco wabo.

Agira ati” Hari Imana zitandukanye abantu bemera, hari izituruka mu mahanga, hari izo abantu bibariza hakaba izo bihimbira, niyo mpamvu twavuze tuti reka tugarure imana y’u Rwanda. Iyi mana y’I Rwanda niyo yaremye ijuru n’isi, irema natwebwe abantu. Si ukuyigarura kundi ahubwo ni uguhamya ko isanzwe ihari, ni ukwibutsa ko wowe utari uziko ihari wongere ubyibuke. Abantu barayobye bibagirwa Imana iwabo basengaga, dukwiye gusenga Imana yacu aho gusenga iy’abanyamahanga.”

Sebu Ntezimana, umuvugizi w’imana y’i Rwanda aganira n’umwe mu ntumwa 11.

Mubaraka, kimwe n’intumwa bafatanije mu rugendo rwo kuvuga no kwibutsa abanyarwanda n’abanyamahanga ko hari imana y’I rwanda ikwiye gusengwa no kubahwa, bashimangira ko abanyamahanga badakwiye kwinjiza imana yabo mu banyarwanda kandi hari imana yabo bakwiye gusenga mu buryo bwabo bujyanye n’umuco n’imyemerere bidahuye n’ibyo by’abanyamahanga bafite inyungu zabo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Ntezimana Sebu, akubutse imahanga kubabwira iby’Imana y’i Rwanda

  1. Bebebo January 27, 2019 at 6:31 pm

    Bandangire aho bakorera nange ndashaka kujyamo nka mamaza IMANA y’i Rwanda

Comments are closed.