Ntibasobanukiwe n’uburyo ingurane ihabwa abimurwa itangwa

Hashize igihe Leta y’u Rwanda ishishikariza abaturage batuye mu manegeka kwimuka bakava aho batuye kubera ko hakomeje gushyira mu kaga ubuzima bwabo. Gusa aba baturage bavuga ko bigoye kuhava kuko nta handi hantu Leta ibereka bagomba kujya gutura, byongeye kandi ngo nta n’ ingurane bahabwa ku mitungo yabo.

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwamaze kubarura amazu bwemeza ko ari mu manegeka. Mu mirenge ya Kimisagara, Gatsata, Kigali n’ahandi ubuyobozi bwagiye bushyira ibimenyetso ku mazu afatwa nk’ari mu manegeka, ayo akaba agomba kuvaho ba nyirayo bagashaka ahandi hantu batura.

Abavugwa ko batuye mu manegeka bagaragara mu byiciro bitandukanye. Bamwe bahamaze imyaka n’imyaniko ndetse bakaba barubatse mu masambu y’imiryango yabo bahawe nk’ umunani, nyuma baza kwisanga ari mu manegeka. Abandi ni abahatuye ariko bakodesha amazu yubatswe n’abahafite ubutaka ariko batahatuye.

Aba baturage bavuga ko n’ubwo ubuyobozi bubabwira ko bagomba kwimuka aho hantu bagashaka ahandi batura, ubuyobozi butagaragaza uburyo bwo kwimura abo baturage kuko nta jambo ry’uko bazahabwa ingurane babwirwa.Kuri bo ngo kubimura nta ngurane bahawe ntibyakunda.

Umuturage umwe utuye mu murenge wa Kimisagara agira ati “Kutubwira ngo twimuke nta ngurane baduhaye byo ni ukwikoza ubusa. Niba ari ukuhava ngo kugira ngo dukize amagara yacu, urwo rupfu ruzaze ruhadusange n’ubundi nta rupfu rurenze kwirirwa ubunza akarago!»

Aba baturage bavuga ko nubwo Leta ibereka ko ibafitiye impuhwe zo kwimuka ahantu habashyira mu kaga, hari ibyo yirengagiza nk’imitungo yabo iri aho hantu. Bityo, bagasanga Leta yari ikwiye gufata ingamba zo kwishyura imitungo y’abo bantu batuye mu manegeka bakabasha kwimuka bakajya gushaka ahandi bagura.

Ntibarasobanukirwa igituma bimurwa

Ubusanzwe, kwimura abantu bakishyurwa agaciro k’imitungo yabo bikorwa ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange. Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange rigena urutonde rw’ibikorwa by’inyungu rusange, ndetse rikanagaragaza uko abahatuye bazimurwa, uko imitungo yabo ibarurwa ndetse n’uburyo agaciro kayo kagenwa. Ariko kwimuka kw’aba baturage batuye mu manegeka abanyamategeko kimwe n’ inzego z’ubuyobozi zigaragaza ko ntaho bihuriye n’ibiteganywa n’iri tegeko.

Bamwe mu bayobozi bavuga ko abaturage batarasobanukirwa no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, ari yo mpamvu usanga batsimbaraye ku kwishyurwa kugira ngo bave mu manegeka.

Ingingo ya gatanu y’itegeko rigena kwimura abantu ku bw’inyungu rusange igaragaza urutonde rw’ibikorwa 22 bifatwa nk’iby’inyungu rusange, ariko amanegeka ntazamo. Ibyo bikorwa ni imihanda n’inzira bya gari ya moshi, imiyoboro y’amazi n’ibigega rusange by’ amazi, imiyoboro itwara amazi yanduye n’aho atunganyirizwa, ingomero z’amazi, imiyoboro y’ amazi y’imvura ikorwa ku mihanda, ahatunganyirizwa imyanda, imiyoboro y’amashanyarazi, imiyoboro ya gazi, peteroli n’ibigega byabyo, imiyoboro y’itumanaho, ibibuga by’indege, aho bategera ibinyabiziga, gari ya moshi n’amato n’aho babyururukira, ahantu hakomye hagamije kurengera urusobe rw ibinyabuzima, umuco gakondo n’amateka y’igihugu, ibikorwa bigamije umutekano n’ubusugire bw’igihugu, ibitaro, ibigo nderabuzima, amavuriro n’izindi nyubako zifitanye isano n’ubuvuzi rusange, amashuri n’izindi nyubako zifitanye isano nayo, inyubako z’ inzego z’ubuyobozi bwa Leta n’ibigo byayo, ibibuga, ubusitani rusange n’inyubako bigenewe imikino n’imyidagaduro, amasoko, amarimbi, inzibutso za jenoside, imirimo yo gushyira mu bikorwa ibishushanyombonera by’imitunganyirize y’imikoreshereze y’ubutaka, amabuye y’ agaciro n’undi mutungo kamere .

Nubwo itegeko rigaragaza ibi bikorwa byonyine nk’iby’inyungu rusange, mu gusoza iyi ngingo y’itegeko bagira bati “Iteka rya Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ze, abyibwirije cyangwa abisabwe n’urwego rwa Leta bireba, rigena ibindi bikorwa by’inyungu rusange.”

Umunyamategeko Uwayo Jefta avuga ko kwimuka kw’aba baturage ntaho guhuriye n’abimuka ku bw’inyungu rusange kuko aho batuye nta bikorwa by’iterambere Leta igiye kuhakorera, bityo ngo habe hakubahirizwa itegeko ryo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange bishyurwe.

Gusa ngo iki ni icyemezo cyafashwe na Leta mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’ abanyagihugu. Uwayo Jefta yongeraho ko kwimura aba baturage bigomba gukoranwa ubushishozi kuko nubwo itegeko ryo kwimura abantu ku bw’ inyungu rusange ritabarengera bafite uburenganzira ku mutungo wabo.

Hari uburyo bazimurwamo

Umuyobozi ushinzwe ubutabazi muri Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’Impunzi, bwana Filipo Habinshuti avuga ko kugeza ubu Leta y’ u Rwanda ifite uburyo butatu abatuye mu manegeka bagomba kwimurwamo.

Agira ati:“Bikorwa mu buryo butatu; Hari abaturage batuye mu manegeka ariko bafite ubushobozi, abo bashishikarizwa gukiza amagara yabo bakajya gushaka ibibanza ahandi akaba ariho bubaka. Hari kandi abaturage b’amikoro aciriritse, abo Leta ibafasha kubona ibibanza ariko bakaba bakwiyubakira. Hari kandi abaturage batishoboye n’ubundi basanzwe bafashwa na Leta muri gahunda zayo zitandukanye, abo na bo Leta ibashakira ibibanza ikanabafasha mu kububakira”.

Filipo Habinshuti, ashimangira ko nta gahunda Leta ifite yo kwishyura abantu imitungo yabo kugira ngo bave aho batuye mu manegeka. Ahubwo ngo icyo ni igikorwa buri umwe wese yagombye kugira icye mu rwego rwo gukiza amagara ye n’ay’imiryango yabo.

Kugeza ubu nta mubare uzwi uratangazwa n’inzego za Leta w’abaturage batuye mu manegeka basabwa kwimuka, ariko nko mu mujyi wa Kigali ibikorwa byo kubarura aba baturage byaratangiye, aho bagenda bashyira ibimenyetso ku nzu bigaragara ko zigomba kuva ahantu runaka.

Uretse n’umubare utazwi w’abagomba kwimuka, nta taliki runaka iratangazwa kuba aba baturage bavuye muri ayo manegeka. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwo buvuga ko uburyo aba baturage bazimurwamo ari igikorwa kikiri gutekerezwaho neza.

 

Nizeyimana Elias

Umwanditsi

Learn More →