Nyabihu/Jomba: Gukubita umugore (Gutekesha) agitaha mu rugo byajyanye no kwibohora

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Jomba n’ubuyobozi bwabo, bahamya ko umuco wari warabaye akarande muri aka gace witwaga “Gutekesha”, aho umugore akirongorwa yabanzaga kuzimanirwa inkoni atararyamana n’umugabo ngo wajyanye no kwibohora. Ibi ngo umugabo yabikoraga nko kumvisha umugore ashatse ko ariwe mutware mu rugo.

“Gutekasha”, ni igikorwa gifatwa nk’ihohoterwa ryakorerwaga igitsina gore by’umwihariko umugore wabaga ashatse umugabo, aho mbere yo kuryamana n’umugabo yabanzaga gukubitwa hagenderewe kumwumvisha ko atashye mu rugo rw’umugabo, agomba kumwubaha no kumenya ko ari umutware.

Ngirente Agusitini, umwe mu baturage waganiriye n’intyoza.com kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2019 muri uyu murenge wa Jomba ubwo yari mu biganiro bivuga ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byateguwe n’impuzamiryango Profemmes Twesehamwe, avuga ko Gutekesha byakorwaga ndetse ko nawe yabikoze, gusa ngo byari akarengane n’ihohotera byaciwe na Leta y’ubumwe.

Ati “ Gutekesha ni ya myumvire mibi twagiraga, ngo uratekesha umugore umukubise urushyi. Byari umuco, so yaguhaga umugore akakubwira ngo ubanze umukubite urushyi nibwo aramenya ubwenge. Ibyo rero ntabwo byari byiza, Leta y’ubumwe yabikuyeho”.

Bamwe mubaturage bitaribiye ibiganiro byateguwe na profemmes bivuga ku ihamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Benimana Perepetuwa, avuga ko ababyeyi aribo bashyiraga uyu muco mu bana babo b’abahungu babumvisha ko kubanza kumukubita akigera mu rugo bituma azajya amwubaha, akamenya ko ari umugabo.

Ati “ Umusore yazanaga umukobwa amukunze amureheje iwabo, noneho bagera murugo ababyeyi bati udakubise umugore yagusuzugura, ni umukubita azumva ko ufite imbaraga ubwo ahasigaye uzamutegeka ibyo azagukorera byose, azagendera ku mategeko yawe, ubwo umusore akumvako nadakubita umugore we azamusuzugura, ariko uwo muco ntabwo wari mwiza, waciwe na Leta y’ubumwe yazanye ikintu cy’uburinganire. Abakubitana ubu byaba ari mu buryo bwo gusuzugurana bisanzwe”.

Musirikare Albert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba yemeranywa n’abaturage ko uyu muco wo gutekesha wari warabaye akarande utakirangwa muri uyu murenge.

Ati“ Uyu Muco wacitse aho gahunda ya Leta y’uburinganire n’ubwuzuzanye iziye. Mbere umusore yazanaga umukobwa amukunze bakundanye bavugana neza yamugeza murugo kubera ibyo ababyeyi be bamubwiye akabanza yamukubita. Mu kwibohora n’ibyo byose abaturage barabyibohoye, nta musore ukizana umugore ngo avuge ngo arabanza yamukubita”.

Umurenge wa Jomba ufite abaturage 20,378, ni kamwe muduce twakunze kurangwa n’umuco w’ubuharike no kudaha umugore agaciro aho benshi mu bagabo kunyurwa no kubana n’umugore umwe byari nk’ikizira. Uyu munsi benshi mu bagabo bari bafite abagore benshi barigishijwe bahitamo uwo bagomba gusezerana. Ubuyobozi buvuga ko nta mugabo ugishaka abagore barenze umwe. Buvuga kandi ko byose bituruka mu mbaraga zashyizwe mu kwegera abaturage no kubigisha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →