Nyabihu: Polisi y’u Rwanda yafatanye umugore ibiyobyabwenge bitemewe

Inzoga z’ubwoko butandukanye zifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda zafatanywe Mukafideli Jecqueline.

Mu ijoro ryo ku itariki 18 Gicurasi 2016, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafatanye Mukafideri Jacqueline inzoga z’ubwoko butandukanye zifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda.

Inzoga yafatanywe, zigizwe n’amapaki 36 ya Blue Sky n’amasashi yayo 384, amacupa 136 ya African Gin n’amacupa 109 ya Leaving Waragi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu, Superintendent of Police (SP) Alex Fata, yavuze ko Mukafideri ufite imyaka 32 y’amavuko; yafatiwe mu kagari ka Rugeshi, ho mu murenge wa Mukamira ari mu modoka yavaga mu mujyi wa Musanze yerekeza mu wa Rubavu.

Muri iryo joro, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yafatanye kandi abantu batatu ibitenge 15 n’ibiro bitanu bya Omo bya magendu.

Ababifatanywe ni: Karumba Ruth, Nzabambarirwa Emmanuel na Habimana Aloys, bose bafatiwe mu kagari ka Kijote, ho mu murenge wa Bigogwe.

Avuga ukuntu Mukafideri yafashwe, SP Fata yagize ati:”Twabonye amakuru ko ari mu modoka yerekezaga mu mujyi wa Rubavu kandi ko afite izo nzoga. Imodoka yarimo ikigera kuri bariyeri twaramusatse maze turazimusangana”.

SP Fata, yakomeje ubutumwa bwe agira ati:”Ibi biyobyabwenge bivanwa muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’igihugu cyacu. Tuzi amayeri y’abakora magendu, abakwirakwiza, abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge. Uzabikora wese amenye ko azafatwa”.

Yashimye abatanze amakuru yatumye bafatwa, kandi asaba n’abandi kwirinda ibyaha  no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru yatuma bikumirwa.Mukafideri afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira mu gihe iperereza rikomeje.

SP Fata yagize ati:”Abantu bishora mu biyobyabwenge bibwira ko bagiye gukira, Nyamara aho kubakiza birabakenesha kubera ko umuntu ubifatanywe afungwa kandi agacibwa ihazabu, ndetse n’ibyo yafatanywe bikangizwa”.

Mukafideri, nahamwa n’icyaha, azahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →