Nyabihu: Umugabo yafashwe yanitse urumogi mu rugo rwe nk’uwanitse amamera

Mu bikorwa byo kurwanya abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu Polisi mu karere ka Nyabihu ku makuru yatanzwe n’abaturage yafatiye mu rugo rw’umuturage udupfunyika 3540 tw’urumogi.

Turikumwe Kazungu w’imyaka 29 y’amavuko utuye mu murenge wa Rambura mu kagari ka Nyundo yafatiwe mu cyuho yanitse uru rumogi mu rugo iwe.

Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko abaturanyi b’uyu mugabo batanze amakuru ko acuruza ibiyobyabwenge Polisi itegura ibikorwa byo gusaka mu rugo rwe.

Yagize ati “Twahawe amakuru ko mu rugo rwa Turikumwe hahora urujya n’uruza rw’abantu baje kuhashaka ibiyobyabwenge (urumogi)”.

Akomeza avuga ko Polisi yihutiye gutegura ibikorwa bigamije gufata Turikumwe mu kugera mu rugo rwe igasanga yanitse udupfunyika 3540 akaba yariteguraga kujya kurucuruza mu tundi turere.

CIP Gasasira yasabye abagifite umugambi wo kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubihagarika kuko ingamba zakajijwe uzabigerageza wese azafatwa.

Yagize ati “Haciye iminsi ibiri gusa muri aka karere hafatiwe abandi batundaga urumogi barujyana Musanze ndetse no mu mujyi wa Kigali, ibi byose bigerwaho kubera ubufatanye Polisi ifitanye n’abaturage aho bayiha amakuru yizewe, nasaba ugitekereza kubikora kubireka kuko nafatwa azagerwaho n’ibihano biremereye.”

CIP Gasasira yaboneyeho gushimira abaturage uruhare bakomeje kugira mu gukumira ibyaha no kwicungira umutekano binyuze mu gutanga amakuru.

Yagize ati “ Imyumvire igeze ahashimishije, bimaze kugaragara ko buri wese amaze gusobanukirwa n’ingaruka ibiyobyabwenge bigira haba kuwabikoresheje ndetse no ku mutekano muri rusange, haracyacyenewe ubufatanye mu kubirwanya binyuze mu gutanga amakuru Polisi ikabasha kubikumira bitarangiza ubuzima cyangwa ngo bitere uwabinyoye gukora ibikorwa bihungabanya umutekano”

Turikumwe Kazungu n’urumogi yafatanwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho iteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →