• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari
17/09/25
Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri
17/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa

Nyabihu: Umugore yafatanwe udupfunyika dusaga 2900 tw’urumogi

Umwanditsi
January 29, 2019

Kuri iki cyumweru Tariki 27 Mutarama 2019, mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira polisi ku bufatanye n’abaturage yafashe uwitwa Uwase Diane afite udupfunyika tw’urumogi 2916 ubwo yari mu modoka itwara abagenzi yavaga  Rubavu yerekeza mu karere ka Musanze. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba CIP Innocent Gasasira yavuze ko ifatwa ry’uru rumogi rikomoka ku makuru Polisi yahawe n’abaturage.

Yagize ati “ Abaturage baduhaye amakuru ko hari umuntu utwaye urumogi, baturangira imodoka arimo ndetse n’ibyo yambaye bityo twihutira gukora ibikorwa byo kumufata.’’

Akomeza avuga ko iyi modoka bayihagarikiye mu kagari ka Rubaya mu murenge wa mukamira mu kuyisaka bagasanga mo umugore uhetse umwana afite utwo dupfunyika tw’urumogi.

CIP Gasasira yasabye abagifite gahunda yo kwishora mu biyobyabwenge ku bihagarika kuko amayere yose bakoresha yamenyekanye kandi n’ibihano ku babifatiwemo bikaba byariyongereye.

CIP Gasasira akomeza asaba abashoferi kwitwararika bagashishoza ku mitwaro y’abagenzi.

Yagize ati “Mukwiye kwitwararika ku mizigo y’abagenzi mutwara kuko akenshi usanga mutwaye ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe, ni ngombwa ko mu babaza ibyo batwaye mu gihe mugize amakenga mu kihutira kumenyesha inzego z’umutekano’’.

CIP Gasasira asoza ashimira abaturage bagize uruhare mu gufata ibi biyobyabwenge akabashishikariza kurushaho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kizira ibiyobyabwenge batanga amakuru y’aho bigaragaye.

Kuri ubu Uwase n’urumogi yafatanwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugirango akurikiranwe ku byaha  akekwaho.

Ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Mugo Kanyanga n’andi moko atandukanye yinzoga zitemewe n’amategeko ni bimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu kuko bikomeje kwangiza abanyarwanda batari bacye, by’umwihariko urubyiruko. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku rwanya buri wese ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iri itegeko rivuga ko iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5867 Posts

Politiki

4118 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga