Nyagatare: Abagabo babiri bafatanwe Litiro 80 za Kanyanga

Mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare ku makuru yahawe n’abaturage kuri uyu wa 6 Gicurasi 2019 yafatanye Niyongira Leonard na Nizeyimana Olivier amajerekani 4 y’ikiyobyabwenge cya kanyanaga.

Ubwo Polisi yari imaze guhabwa amakuru ko hari abagabo bacuruza bakana kwirakwiza icyo kiyobyabwenge, yahise ijya kubafata ibasangana Litiro 80 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Kanyanga ndetse n’ibindi biyobyabwenge nibyo biza kwisonga mu guteza umutekano mucye aho byagiye bigaragara, niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kubirwanya.

Chief Inspector Of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana,  umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko Polisi yahawe amakuru ko bariya bagabo bakora ibikorwa byo gucuruza no gukwirakwiza Kanyanga mu karere ka Nyagatare ndetse no mu tundi turere bituranye. Hahise hategurwa igikorwa cyo kujya gufata abo bagabo koko babasangana litiro 80 za Kanyanga.

Yagize ati:” Abaturage bakimara kuduha amakuru twahise dutegura igikorwa cyo kujya gufata abo bagabo, ariko kuko twari dufite amakuru yizewe ntibaturuhije bahise batwereka aho bari bayahishe tuyasangamo.”

CIP Twizeyimana avuga ko nyuma y’ubukangurambaga bugenda bukorwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge abaturage bamwe na bamwe bagenda bamenya ububi bwabyo bakaba basigaye bagira uruhare mukubirwanya batangira amakuru ku gihe.

Ati:” Nibyiza kuba abaturage bamaze kumva neza ububi bw’ibiyobyabwenge uyu munsi bakaba aribo barimo gufata iya mbere mu kubirwanya batangira amakuru ku gihe. Biriya byose ni umusaruro w’ubukangurambaga Polisi y’u Rwanda igenda ikorera mu baturage.”

Yakomeje avuga ko kanyanga ari kimwe mu biyobyabwenge byangiza iterambere ry’uwabyishoyemo, kuko usibye kubifatirwamo akabihanirwa n’amategeko bigira n’ingaruka k’ubuzima bw’ubikoresha ndetse bikanaba isoko y’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ibyaha byo gufata ku ngufu.

CIP Twizeyimana arasaba buri muturarwanda wese kubyirinda, ushaka gukora ubucuruzi agakora ubwemewe n’amategeko. Aba bagabo Polisi yabashyikirije urwego rw’ ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri station ya Matimba.

Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo n’urumogi

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →