• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Nyagatare: Abagabo batatu bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwiba inka enye

Umwanditsi
April 20, 2016

Abagabo batatu, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Karangazi, bakurikiranyweho kwiba inka enye bazikuye mu nzuri ebyiri zo mu kagari ka Karama.

Abagabo batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Karangazi, mu karere ka Nyagatare, bakaba bakurikiranyweho kwiba inka enye mu nzuri ebyiri ziri mu kagari ka Karama, mu murenge wa Karangazi.

Abakekwa gukora iki cyaha ni Muhinda William ufite imyaka 23 y’amavuko, Rudasingwa Theogene ufite imyaka  21 y’amavuko, na Gakwerere Sam ufite imyaka  20 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko hakekwa ko izo nka bazibye mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira tariki 18 Mata.

Yakomeje avuga ko ba nyirazo bakimara kuzibura bahise babimenyesha Polisi y’u Rwanda, maze itangira gushaka abazibye kugeza  izifatanye bariya basore batatu.

IP Kayigi yagize ati:” Ku wa 18 Mata ahagana saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo ubwo bari bazirongoye bakiri muri aka kagari bakekwa kuzibamo bahise bahagarikwa na Polisi y’u Rwanda muri aka karere. Bagihagarikwa, bahise biruka ariko Muhinda we arafatwa, avuga ko bari bagiye kuzigurisha mu isoko ry’inka rya Rwimiyaga”.

IP Kayigi, Yavuze ko Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakomeje gushaka Rudasingwa na Gakwerere kugeza ibafashe mu gitondo cyo ku wa 19 Mata ibasanze aho batuye muri kariya kagari ka Karama.

Yongeyeho ko izo nka  zikimara gufatwa zahise zisubizwa ba nyirazo, naho aba bakekwa kuziba bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje.

IP Kayigi yagize ati:”Gutangira amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa, ariko na none  bituma uwamaze kubikora cyangwa ufite imigambi  yo kubikora afatwa”.

Yavuze ko bene ubu bujura budakabije ugereranyije n’ibihe byashize, kuko mu ngamba zafashwe, habayeho no guhanahana amakuru hagati y’abibwe n’abatuye hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda kimwe n’abacururiza mu masoko y’amatungo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Yagize na none ati:”Abantu bakwiye gukora ibikorwa byemewe n’amategeko bibateza imbere aho gutega amakiriro n’amaramuko ku kwiba cyangwa ikindi kintu kinyuranije n’amategeko”.

Abakurikiranyweho kwiba izi nka, baramutse bahamwe n’iki cyaha, bahanwa n’ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga