Nyagatare: Abagabo batatu bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwiba inka enye

Abagabo batatu, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Karangazi, bakurikiranyweho kwiba inka enye bazikuye mu nzuri ebyiri zo mu kagari ka Karama.

Abagabo batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Karangazi, mu karere ka Nyagatare, bakaba bakurikiranyweho kwiba inka enye mu nzuri ebyiri ziri mu kagari ka Karama, mu murenge wa Karangazi.

Abakekwa gukora iki cyaha ni Muhinda William ufite imyaka 23 y’amavuko, Rudasingwa Theogene ufite imyaka  21 y’amavuko, na Gakwerere Sam ufite imyaka  20 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko hakekwa ko izo nka bazibye mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira tariki 18 Mata.

Yakomeje avuga ko ba nyirazo bakimara kuzibura bahise babimenyesha Polisi y’u Rwanda, maze itangira gushaka abazibye kugeza  izifatanye bariya basore batatu.

IP Kayigi yagize ati:” Ku wa 18 Mata ahagana saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo ubwo bari bazirongoye bakiri muri aka kagari bakekwa kuzibamo bahise bahagarikwa na Polisi y’u Rwanda muri aka karere. Bagihagarikwa, bahise biruka ariko Muhinda we arafatwa, avuga ko bari bagiye kuzigurisha mu isoko ry’inka rya Rwimiyaga”.

IP Kayigi, Yavuze ko Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakomeje gushaka Rudasingwa na Gakwerere kugeza ibafashe mu gitondo cyo ku wa 19 Mata ibasanze aho batuye muri kariya kagari ka Karama.

Yongeyeho ko izo nka  zikimara gufatwa zahise zisubizwa ba nyirazo, naho aba bakekwa kuziba bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje.

IP Kayigi yagize ati:”Gutangira amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa, ariko na none  bituma uwamaze kubikora cyangwa ufite imigambi  yo kubikora afatwa”.

Yavuze ko bene ubu bujura budakabije ugereranyije n’ibihe byashize, kuko mu ngamba zafashwe, habayeho no guhanahana amakuru hagati y’abibwe n’abatuye hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda kimwe n’abacururiza mu masoko y’amatungo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Yagize na none ati:”Abantu bakwiye gukora ibikorwa byemewe n’amategeko bibateza imbere aho gutega amakiriro n’amaramuko ku kwiba cyangwa ikindi kintu kinyuranije n’amategeko”.

Abakurikiranyweho kwiba izi nka, baramutse bahamwe n’iki cyaha, bahanwa n’ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →