Nyagatare: Babiri bakekwaho kwinjiza mu gihugu inzoga zitemewe bikanze Polisi bata moto 2 n’ibyo bari bapakiye bariruka

Kuwa Gatanu tariki 04 Mutarama 2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatere mu murenge wa Rwimiyaga yafashe moto ebyiri imwe ifite ibiyaranga RE 049H indi ifite RD 386V, zari zihetse inzoga zo mu bwoko bwa Zebra Warangi ziri mu mifuka zinjizwa mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector Of Police(CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko hari umuturage wari wahaye amakuru abapolisi ko mu rukerera hari abantu bari bwinjize mu gihugu inzoga zitemewe, Polisi ihita itegura igikorwa cyo kubafata.

Yagize ati:”Igikorwa cyo gufata bariya bantu twagitangiye mu rukerera ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo, ni nyuma y’aho umutarege yari amaze kuduha amakuru ko hari abantu babiri bari buturuke ahitwa mu kirebe mu murenge wa Rwimiyaga bahetse ziriya nzoga.”

Yakomeje avuga ko moto bazifashe koko bagasanga zihetse imifuka irimo amakarito ya ziriya nzoga za Zebra Waragi, amakarito 36.Gusa abari batwaye Moto bikanze abapolisi bavaho bariruka barazita.

CIP Kanamugire yashimiye abaturage bo mu karere ka Nyagatare n’Intara y’Iburasirazuba yose kuko bamaze kumva neza ububi bw’ibiyobyabwenge bakaba bafasha inzego z’umutekano mu kubirwanya.

Yagize ati:”Kuba abaturage bamaze kumva neza ububi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe ni ibintu byiza. Barimo kudufasha kubirwanya bakaduha amakuru, bira duha icyizere ko bizagabanuka cyangwa bikaba byacika burundu.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge bitazigera bihagarara, agira inama abantu bagifite umuco mubi wo kubikoresha no kubicuruza kubicikaho. Yasababye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →