Nyagatare: Polisi yakoranye amahugurwa n’inzego z’umutekano kuri GBV n’icuruzwa ry’abantu

Ikigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano ya Kigali ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu muri Afurika kuri uyu wa 02 Nyakanga 2019, mu Karere ka Nyagatare cyatangije amahugurwa y’iminsi itatu agenewe inzego z’umutekano ku kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu, azanakomereza mu tundi turere mu gihugu hose. 

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda; akenshi usanga ryibasira abagore, abakobwa n’abana.

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Ibirasirazuba Assistant Commissioner of Police(ACP) Emmanuel Hatari, ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudien ndetse n’uhagarariye ishami ryo muri Polisi y’u Rwanda rishinzwe guca burundu no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, Assistant Commissioner of Police (ACP ) Lynder Nkuranga.

Abitabiriye amahugurwa bagera ku 130 baturutse mu nzego z’umutekano zirimo Ingabo, Polisi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Abacungagereza ndetse n’urwego rw’umutekano rwunganira akarere Dasso. Aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’irikorerwa abana, kumenya icuruzwa ry’abantu icyo aricyo ndetse no guhanahana amakuru.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudien yavuze ko ashimira Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo kuba yarateguye aya mahugurwa mu rwego rwo kongerera ubumenyi inzego z’umutekano. Yabwiye abitabiririye aya mahugurwa ko   ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda aho hakigaragara hirya no hino mu miryango abarikora n’abarikorerwa kandi abantu bakarihishira.

Ati “Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni intambara tugomba kurwanya twese nk’inzego zishinzwe umutekano, kandi tukarirandura burundu mu muryango nyarwanda. Mu karere ka Nyagatare umwaka ushize wa 2018 gusa twabaruye abana b’abakobwa batewe inda zitateguwe bagera 1400 babyariye iwabo. Nimureke duhaguruke nk’uko Polisi y’u Rwanda yateguye aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina turirwanye.”

Assistant Commissioner of Police Lynder Nkuranga, umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda w’ikigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Kigali ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Afurika, yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko bisaba ko inzego z’umutekano zikwiye gukorera hamwe kugira ngo ricike.

Ati’’ Kugira ngo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abagore n’abana rirwanywe burundu n’aho rikigaragara ni ngombwa ko inzego z’umutekano zikorera hamwe cyane cyane ku guhanahana amakuru no kungurana ubumenyi n’ubunararibonye kugira ngo twese turisobanukirwe bityo turirandurane n’imizi yaryo.”

Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu ntara y’Iburasirazuba, Provincial Criminal Investigator (PCI) Hubert Rutaro yasobanuriye inzego zishinzwe umutekano ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu icyo aricyo ababwira n’ingaruka zabyo abasaba guhuza imbaraga mu kurwanya ibi byaha.

Ati “Nk’inzego z’umutekano turasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya iki cyaha no gufata iya mbere mu kukirwanya, nk’uku muba mwahuriye mu mahugurwa muri inzego z’umutekano ku gira ngo mwaguke mu bumenyi ku icuruzwa ry’abantu n’ihihoterwa rishingiye ku gitsina. Ingaruka z’icuruzwa ry’abantu ni nyinshi twavuga gukoreshwa imirimo y’agahato, ubucakara, gukoreshwa imirimo y’agahato, kuvanwamo bimwe mu bice by’ingingo z’umubiri n’ibindi’’.

Yasabye abitabiriye aya mahugurwa bashinzwe kuba intangarugero mu kubirwanya, gushyira ingufu hamwe no gukurikirana abahohotewe nyuma yo gusubira mu buzima busazwe. Ikindi yabasabye kurinda uwahohotewe kutongera guhohoterwa.

PCI Rutaro yanababwiye ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda ko itegeko riteganya ibihano biremereye, abasaba gukangurira abaturage aho bahurira nabo haba mu nteko zabo n’inama bahuriramo, kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bihutira gutanga amakuru.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →