• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Nyagatare: Umunyeshuri afunzwe akurikiranyweho ubujura bwa Mudasobwa

Umwanditsi
March 31, 2016

Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, yafashwe na Polisi y’u Rwanda, akurikiranyweho kwiba mudasobwa 16 zose agurisha.

Gombaniro Paul  w’imyaka 26 y’amavuko, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare  aho akurikiranyweho kwiba mudasobwa 16 zigizwe na mudasobwa ngendanwa (laptops) 15 n’imwe nini(desktop),  akaba yarazibye mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye.

Iperereza ryakozwe na Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare  rigaragaza ko uyu Gombaniro ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, yagiye yiba mudasobwa maze akaza kuzigurisha muri bagenzi be b’abanyeshuri  nk’uko abo yagiye azigurishaho babitangaje.

Umuvugizi  wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi avuga ko uyu musore yafashwe na Polisi ikorera I Nyagatare mu mukwabu yari yakoze mu kagari ka Nyagatare ko mu murenge wa Nyagatare ku italiki ya 29 Werurwe, nyuma y’amakuru yari yatanzwe na bamwe mu banyeshuri yagurishijeho mudasobwa mu bihe bitandukanye.

IP Kayigi, avuga ko icyo gihe bamusanganye mudasobwa ngendanwa imwe mu nzu ariko nyuma  akemera ko izindi nyinshi yazigurishije bagenzi be bigana, aribwo yahise atabwa muri yombi, mu gihe iperereza ryatangiye ngo harebwe  inkomoko ya mudasobwa uyu musore agenda agurisha.

IP Kayigi, by’umwihariko, yasabye urubyiruko kutishora mu bikorwa bibi by’ubujura no kunywa ibiyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka mbi zirimo kuva mu ishuri, gufungwa n’ibindi, ahubwo bakitabira gahunda zashyizweho zo kubateza imbere .

IP Kayigi, ashimira uruhare rw’abanyeshuri  mu ifatwa ry’uyu musore, agakomeza avuga ko n’abandi bantu bashaka kwishora mu byaha bitandukanye  ntaho bashobora gucikira.

IP Kayigi, yasabye abaturage  muri rusange gukomeza kurangwa n’umuco mwiza wo gutungira agatoki inzego z’umutekano kugira ngo abakekwaho ibyaha bafatwe ndetse bashyikirizwe ubutabera.

IP Kayigi yagize ati: “Amakuru atangiwe ku gihe agira ingaruka nziza zirimo gufata abakekwaho ibyaha ndetse no kubasha kugarura ibintu biba byibwe”.

Uyu musore wibye mudasobwa icyaha kiramutse kimuhamye ashobora guhanishwa igifungo cyagera ku myaka ibiri nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

 [xyz-ihs snippet=”facebook-na-twitter-mu-nkuru”]

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga