Nyagatare: Urubyiruko rw’abakorerabushake bagiye kuzamura ingano y’ibikorwa bagezaga ku baturage

Abahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Nyagatare baravuga ko mu mwaka wa 2019 hari ibikorwa bagiye bafashamo abaturage bijyanye no guteza imbere imibereho myiza yabo, harimo amazu 4 yubakiwe imiryango itishoboye, uturima tw’igikoni ibihumbi 4,365 n’ibindi bikorwa bijyanye n’isuku no kurwanya ibyaha. 

Abahagarariye uru rubyiruko baravuga ko muri uyu mwaka wa 2020 urubyiruko rw’abakorerabushake biteguye kurushaho kongera umubare w’ibikorwa bafashamo abaturage kubera ko umubare w’uru rubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Nyagatare umaze kwiyongera kandi basanganwe umugambi wo gukorera hamwe nk’ikipe.

Ibi ni bimwe mu byaganiriweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Gashyantare 2020 ubwo abahuzabikorwa 32 b’urubyiruko rw’anakorerabushake mu mirenge 14 igize akarere ka Nyagatare no mu bigo by’amashuri bari bateraniye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Nyagatare. Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi wungirije wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Superitendent of Police (CSP) Alphonse Businge, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare, Senior Superitendent of Police(SSP) Claude Bizimana, n’Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Nyagatare, Bonane Emmanuel.

Mu kiganiro cya CSP Businge, yashimiye uru rubyiruko uruhare rugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nko mu bikorwa by’ubukangurambaga mu kuboneza imirire mu baturage, isuku ndetse no kurwanya ibyaha. Yagaragaje ko ibyo bikorwa bigira uruhare rukomeye mu gutuma abaturage barushaho kubaho neza kandi batekanye.

Yagize ati: “Hari ibikorwa bitandukanye tujya tubona mukora nko gusukura amazu y’abaturage, kubakira abatishoboye, ubukangurambaga mu baturage n’ibindi bitandukanye. Ibyo bikorwa bigira uruhare runini mu gutuma abaturage barushaho kubaho neza kandi batekanye”.

CSP Businge yakomeje agaragaza ko igihe cyose umuturarwanda afite isuku aho ari hose, arya indyo yuzuye, abana bajya ku ishuri, nta biyobyabwenge mu muryango nyarwanda, icyo gihe umuturarwanda aba atuje kandi afite umutekano.

Umuyobozi wungirije wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yasabye abahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake gukomeza ibikorwa byiza barimo kugeza ku baturage.

Ati: “Aka karere gahana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi gikunda guturukamo ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga ndetse n’ibicuruzwa bya magendu.Turabasaba gukomeza ubukangurambaga mu baturage mu bagaragariza ingaruka zabyo ndetse mujye mutanga n’amakuru aho mubibonye hose”.

Yabasabye kurwanya ibikorwa by’ihohotera bibera mu miryango bigatuma haba kudindira mu iterambere mu miryango ndetse n’igihugu muri rusange. Gukurikirana abana bava mu mashuri bakigira mu bindi bikorwa n’ibindi bitandukanye.

Bonane Emmanuel, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Nyagatare yavuze ko muri uyu mwaka urubyiruko rwiteguye kurushaho kongera ibikorwa bagezaga ku baturage.

Yagize ati: “Twari dusanzwe dukora ibikorwa biteza imbere abaturage ndetse n’ ubukangurambaga mu baturage hagamijwe kurwanya ibyaha mu muryango nyararwanda. Gusa muri uyu mwaka turashaka kongera ingano y’ibikorwa twakoraga kuko umubare w’urubyiruko rw’abakorerabushake nawo umaze kwiyongera kandi bose bafite umuhate no gukorera hamwe kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu”.

Kugeza ubu mu karere ka Nyagatare harabarirwa urubyiruko rw’abakorerabushake bagera ku bihumbi 6, 312 aka karere kakaba kagizwe n’imirenge 14.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →