Nyamagabe: Abarokotse Jenoside b’i Kaduha hari umusanzu basabye Abanyamakuru ba PaxPress

Abanyamakuru bakorana n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro-PaxPress, bakora ku butabera, kuri uyu wa 01 Kamena 2022 bari mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kaduha, baganira n’Abaturage, basangira amakuru y’imigendekere y’Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, aho ubu arimo kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside. Basabye aba banyamakuru na PaxPress kuzirikana “impamvu bahisemo kuba Abanyamakuru baharanira Amahoro”, banabasabye ko ijwi ribavugira ryabahoraho, bibutswa ko hari bagenzi babo bataharaniye Amahoro.

Mu ijwi ryumvikanisha icyifuzo cy’Abanyakaduha ku cyo bifuza kuri aba banyamakuru bakorana na PaxPress by’umwihariko bakora ku nkuru z’Ubutabera, umwe muri aba baturage yagize ati“ Ndagira ngo mbanze mbashimire nk’Abanyamakuru ba PaxPress, nk’Abanyamakuru muharanira Amahoro! Hari impamvu mwahisemo guharanira amahoro, ni uko muzi ko hari abandi batayaharaniye kandi mwakoraga umwuga umwe”.

Mu kuvuga ku rubanza rwa Bucyibaruta Laurent, ndetse n’icyo basaba ijwi ry’Abanyamakuru ba PaxPress, yagize ati“ Mwe nk’Abanyamakuru hari umusanzu numva mwaduha, abakiri bato. Nk’Abanyamakuru mubasha kugera kure cyangwa se ijwi ryanyu rigera aho twe tutagera, Ijwi ryanyu nk’abantu muharanira Amahoro, rizagumye kutuvugira ko ubwo butabera tubushima, ariko ko byaba byiza agarutse mu Rwanda cyane cyane nk’aho yagiye akorera ibyaha”. Akomeza avuga ko hari ubutumwa bitanga ku bandi bayobozi, Abaturage ndetse n’abakiri bato ku cyaha cya Jenoside no kubindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Umunyamakuru Manzi Gerard wari uyoboye iri tsinda ry’Abanyamakuru yabwiye abaturage ko nubwo badahagaze mu mwanya wo kuvugira Leta, ariko ko nk’Abanyamakuru bareba kandi bakaba bakurikirana ibikorwa, Leta iharanira cyane y’uko abacyekwaho ibyaha bari hanze y’u Rwanda bakoherezwa bakaburanira mu Rwanda. Abaturage, bahawe ingero z’abamaze gufatirwa mu bihugu by’amahanga aho bahungiye bakazanwa ndetse bakaba baburanishwa ku byaha baba bakekwaho.

Abaturage, babwiwe kandi ko kugeza ubu, Leta y’u Rwanda yatanze impapuro zisaga 1,140 zishakisha Abanyarwanda bakekwaho ibyaha bya Jenoside bari mu bihugu hirya no hino ku Isi aho bahungiye, isaba ko bafatwa bakoherezwa bagakurikiranwa. Babwiwe ko ibi bigaragaza ko Leta y’u Rwanda ikora uko ishoboye ngo uwakoze icyaha wese aho yaba aherereye afatwe abiryozwe n’amategeko.

Abaturage, basobanuriwe kandi ko iyo kubohereza mu Rwanda byanze, ari nka bimwe by’amaburakindi, aho Leta isaba ibyo bihugu bibafite ko nibura bibaburanisha, ko kandi ibyo hari aho bimaze gukorwa, bamwe bakaba baroherejwe mu Rwanda abandi ibihugu bibafite bikaba hari abo biburanisha. Babwiwe ko ibyo bizakomeza kuko icyaha cya Jenoside kiri mu byaha bidasaza, ko n’abihishe batazihisha ibutabera ibihe byose.

Bucyibaruta Laurent, yavukiye mu cyahoze cyitwa Komini Musange mu 1944( ubu ni Nyamagabe), yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Burugumesitiri, Superefe, ndetse aza no kuba Perefe wa Kibungo kuva 1985 kugeza 1992 ari nabwo yagiye kuba Perefe wa Gikongoro kugeza muri Nyakanga 1994. Kuyobora Perefegitura ya Gikongo kandi yabifatanyaga no kuba umuyobozi wa komite ya perefegitura y’umutwe w’urubyiruko rw’Interahamwe. Yaje guhungira mu cyahoze cyitwa Zaire, ahava yerekeza muri Centrafrique mbere yo kujya mu gihugu cy’Ubufaransa aho yageze mu 1997.

Bucyibaruta, ari kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa, aho akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside hamwe n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko mumtu. Uru  rubanza rwe, rwatangiye Tariki ya 09 Gicurasi 2022, biteganijwe ko ruzapfundikirwa kuwa 12 Nyakanga 2022. Niwe mu tegetsi mu bahoze bakomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ugejejwe imbere y’Ubutabera bw’Ubufaransa.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →