• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
30/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Nyamagabe: Akurikiranyweho kwiba Miliyoni imwe n’Igice muri SACCO

Umwanditsi
April 6, 2016

Umukozi ushinzwe isuku muri SACCO, akurikiranyweho kwiba amafaranga Miliyoni imwe n’igice.

​Umukobwa witwa Nyirabizeyimana Jeanne w’imyaka 27, wari  umukozi ushinzwe isuku mu murenge Sacco Cyanika yo mu murenge wa Cyanika mu akarere ka Nyamagabe, ku itariki ya 4 Mata yatawe muri yombi akekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice (1.500.000F) muri iyo Sacco.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yatangaje ko Nyirabizeyimana yemera icyaha akaba avuga ko kugirango atware aya mafaranga ari abasore bamubwiye ko bafite ubushobozi bwo kuyatubura, hanyuma bamusaba ko yashaka ayo azana bakayamutuburira nawe akaba umukire.

Yagize ati:”Mu minsi ishize hari abasore baje bambwira ko bakijijwe nkwiye kujya nza tugasengana, kandi ko bafite ubushobozi bwo gukora ibitangaza birimo no gutubura amafaranga, hanyuma bansaba kujya muri Sacco nkoramo nkazana amafaranga bakayankubira kabiri. Kubera ko umuyobozi wa Sacco yari yarampaye  urufunguzo rw’ahabikwa amafaranga, nibwo nagiye mfatamo miliyoni imwe n’igice (1.500.000Frw), ariko nari mfite icyizere ko nzayagarura maze kubona ayanjye banyizezaga”.

Yakomeje avuga ko akimara kubashyikiriza aya mafaranga, yasubiye mu kazi gato, agarutse asanga bagiye, akaba avuga ko umwe muri aba basore amuzi ku izina rya Evariste gusa.

Umusimbura w’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya, yihanangirije abishora mu bikorwa nk’ibi by’ubutubuzi, anagaya ababatega amatwi kugeza ubwo babariye utwabo, aho yagize ati:”Abantu barasabwa kuba maso, bakirinda abantu nk’aba babahuma amaso n’umutima, bababwira ko bashobora kubaha ubukire kandi bo ari abakene.”

Yakomeje avuga ati:”Buri wese amenye ko aba bantu ari inkozi z’ibibi, birinde kubagirira icyizere, ahubwo ubabonye ajye yihutira kubashyikiriza inzego za Polisi.”

Ubu Polisi ikaba yatangiye iperereza ngo irebe niba nta bufatanyacyaha buri hagati y’uyu mukobwa n’umuyobozi w’iyi Sacco, kuko bitumvikana ukuntu umuntu ushinzwe isuku anatunga imfunguzo z’ahabikwa amafaranga.

IP Eulade Gakwaya, akaba yabivuze muri aya magambo:”Twatangiye iperereza ngo turebe niba ntaho umuyobozi w’iyi Sacco cyangwa undi mukozi yaba ahuriye n’ubu bujura, ndetse tukaba dukomeje gushakisha  aba basore b’abatubuzi ngo bashyikirizwe ubutabera.”

Mu gihe iperereza rikomeje, Nyirabizeyimana afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga